Friday, March 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Rwanda: Bamwe Inzugi bazifunze barahunga kuko banze kwikingiza Covid 19

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/03/31
in HOME, NTIBISANZWE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Inkuru dukesha BBC ivuga ko yakiriye ubutumwa bw’abaturage banyuranye batuye mu Ntara y’iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyaruguru binubira ibikorwa bibahutaza by’inzego z’ibanze mu byaro bikorerwa abatarakingirwa, akaba ariyo mpamvu ngo bamwe bahisemo guhunga.

Aba bantu ngo bavuga ko bahura n’imikwabu ya hato na hato yinjira no mu ngo abafashwe bagakingirwa ku mbaraga.

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Hari abavuga ko imitungo yabo nk’amapikipiki n’amagare byafatiriwe ndetse ngo hakaba n’abandi batemererwa kujya mu mirima yabo.

Hari abavuga ko hari abirirwa bihishe mu bihuru bwakwira bagataha, abahungiye mu mujyi wa Kigali cyangwa abihisha mu ngo zamaze gukingirwa.

BBC yageze mu duce dutandukanye tw’intara y’uburasirazuba n’amajyaruguru ahavugwa umubare munini w’abataremera gukingirwa.

Hari aho twasanze inzu yatangiye kurengerwa n’ibyatsi kubera ko nyirayo yahunze .

Abo twaganiriye nk’uyu mukobwa ntibifuje ko imyirondoro yabo itangazwa .

Ati : “Barimo gukomeza kutwirukaho tugahunga tukagenda twabona bicogoye tukagaruka, nanone bamenya ko duhari bakagaruka.

“Nk’uko babivuze ko umuntu utarakingiwe atemerewe kujya mu isoko n’ahandi hose, numvaga batureka tukigumira mu rugo bakaturekera uburenganzira bwacu ntibakomeze kutwirukaho.”

Uretse ingaruka bakeka ko zizakurikira uru rukingo, hari n’abahuriza ku kibazo cy’imyemerere bakabona gukingirwa nko gukora icyaha.

Pastor Fidele Rukundo umushumba w’itorero Umuriro wa Pentekoti avuga ko kwanga urukingo bitari mu nyigisho batanga.

Agira ati:”Ntaho bihuriye n’imyizerere ntaho bihuriye n’ijambo ry’Imana, gusa umuntu ku giti cye ashobora kugira iyo myumvire ikaba yanakwangiza n’abandi bitewe n’uko baganira.”

Abaganiriye na BBC bose binubira ibikorwa bibahutaza nko kubakubita no kubafunga bikorwa n’inzego z’ibanze nyamara nta tegeko ryemejwe ryo gukingirwa.

Umuvugizi wa leta wungirije Alain Mukurarinda avuga ko icyifuzo cya leta ari uko abaturage bose bakingirwa, yamagana abahohotera abaturage kuko batakingiwe .

Yagize ati”Nta muntu bagomba gutegeka gukingirwa ahubwo bagomba gukora ubukangurambaga bagasobanurira abantu ibyiza byo kwikingiza.

“Nta muntu ufite uburenganzira bwo gufatira ikintu cy’umuntu atabiherewe uburenganzira n’itegeko. Ibyo ni ukurengera.

“Uwanze gukingirwa akanangira uwo nawe hari ibyo abuzwa nawe agomba kubyirengera.”

Mu kwezi gushize, umukuru w’Akarere ka Gicumbi kamwe mu twavuzwemo guhohotera abadashaka gukingirwa yabwiye BBC ko nta bikorwa nk’ibyo bikorerwa abatabishaka.

Hashize umwaka urukingo rwa COVID -19 rutangiye gutangwa ndetse abanyarwanda bakabakaba miliyoni icyenda bamaze guterwa nibura urukingo rwa mbere.

Ibyemezo bikarishye bibuza abantu kugera ahahurira benshi nko mu masoko byatumye abantu bitabira kwikingiza.

Ku ruhande rumwe kwikingiza bikorwa n’ubishaka ariko ubwinyagamburiro ku muntu wahisemo kudaterwa urukingo bwo busa nk’aho ari ntabwo.

Inzego zishinzwe ubuzima ku isi zivuga ko inkingo zemejwe zo gukingira Covid 19 nta ngaruka zihariye zigira ku buzima bw’abantu ko ahubwo zibarinda kuzahazwa na Covid-19.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

Kigali : Le CICR s’engage à respecter ses principes fondamentaux

March 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In