Inkuru dukesha BBC ivuga ko yakiriye ubutumwa bw’abaturage banyuranye batuye mu Ntara y’iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyaruguru binubira ibikorwa bibahutaza by’inzego z’ibanze mu byaro bikorerwa abatarakingirwa, akaba ariyo mpamvu ngo bamwe bahisemo guhunga.
Aba bantu ngo bavuga ko bahura n’imikwabu ya hato na hato yinjira no mu ngo abafashwe bagakingirwa ku mbaraga.
Hari abavuga ko imitungo yabo nk’amapikipiki n’amagare byafatiriwe ndetse ngo hakaba n’abandi batemererwa kujya mu mirima yabo.
Hari abavuga ko hari abirirwa bihishe mu bihuru bwakwira bagataha, abahungiye mu mujyi wa Kigali cyangwa abihisha mu ngo zamaze gukingirwa.
BBC yageze mu duce dutandukanye tw’intara y’uburasirazuba n’amajyaruguru ahavugwa umubare munini w’abataremera gukingirwa.
Hari aho twasanze inzu yatangiye kurengerwa n’ibyatsi kubera ko nyirayo yahunze .
Abo twaganiriye nk’uyu mukobwa ntibifuje ko imyirondoro yabo itangazwa .
Ati : “Barimo gukomeza kutwirukaho tugahunga tukagenda twabona bicogoye tukagaruka, nanone bamenya ko duhari bakagaruka.
“Nk’uko babivuze ko umuntu utarakingiwe atemerewe kujya mu isoko n’ahandi hose, numvaga batureka tukigumira mu rugo bakaturekera uburenganzira bwacu ntibakomeze kutwirukaho.”
Uretse ingaruka bakeka ko zizakurikira uru rukingo, hari n’abahuriza ku kibazo cy’imyemerere bakabona gukingirwa nko gukora icyaha.
Pastor Fidele Rukundo umushumba w’itorero Umuriro wa Pentekoti avuga ko kwanga urukingo bitari mu nyigisho batanga.
Agira ati:”Ntaho bihuriye n’imyizerere ntaho bihuriye n’ijambo ry’Imana, gusa umuntu ku giti cye ashobora kugira iyo myumvire ikaba yanakwangiza n’abandi bitewe n’uko baganira.”
Abaganiriye na BBC bose binubira ibikorwa bibahutaza nko kubakubita no kubafunga bikorwa n’inzego z’ibanze nyamara nta tegeko ryemejwe ryo gukingirwa.
Umuvugizi wa leta wungirije Alain Mukurarinda avuga ko icyifuzo cya leta ari uko abaturage bose bakingirwa, yamagana abahohotera abaturage kuko batakingiwe .
Yagize ati”Nta muntu bagomba gutegeka gukingirwa ahubwo bagomba gukora ubukangurambaga bagasobanurira abantu ibyiza byo kwikingiza.
“Nta muntu ufite uburenganzira bwo gufatira ikintu cy’umuntu atabiherewe uburenganzira n’itegeko. Ibyo ni ukurengera.
“Uwanze gukingirwa akanangira uwo nawe hari ibyo abuzwa nawe agomba kubyirengera.”
Mu kwezi gushize, umukuru w’Akarere ka Gicumbi kamwe mu twavuzwemo guhohotera abadashaka gukingirwa yabwiye BBC ko nta bikorwa nk’ibyo bikorerwa abatabishaka.
Hashize umwaka urukingo rwa COVID -19 rutangiye gutangwa ndetse abanyarwanda bakabakaba miliyoni icyenda bamaze guterwa nibura urukingo rwa mbere.
Ibyemezo bikarishye bibuza abantu kugera ahahurira benshi nko mu masoko byatumye abantu bitabira kwikingiza.
Ku ruhande rumwe kwikingiza bikorwa n’ubishaka ariko ubwinyagamburiro ku muntu wahisemo kudaterwa urukingo bwo busa nk’aho ari ntabwo.
Inzego zishinzwe ubuzima ku isi zivuga ko inkingo zemejwe zo gukingira Covid 19 nta ngaruka zihariye zigira ku buzima bw’abantu ko ahubwo zibarinda kuzahazwa na Covid-19.