Umunyamakuru Byiringiro Jean Elysee wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda birimo Radio Isango star na City Radio yamaze kureka Itangazamakuru kubera ubukene buribamo agana iy’ubuhinzi mu mushinga yise “Avoka Iwawe”.
Uyu munyamakuru aganira na Ibendera.com yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu Itangazamakuru kubera ubukene buribamo akigira mu buhinzi aho agiye gutangirira mu mushinga yise Avoka Iwawe.
Byiringiro avuga ko uyu ari umushinga uje kunganira Leta gukemura ikibazo cy’ihenda rya Avoka ku isoko, kurwanya igwingira ry’abana, kurwanya indwara zitandura no guha ifaranga kuwemeye kuyitererwa iwe mu rugo mugihe izaba yeze.
Byiringiro Jean Elysee usanzwe ari umunyamakuru hano mu Rwanda avuga ko uyu mushinga wa Avoka Iwawe, yawuhisemo kubera ihenda rya avoka ku isoko, guhangana n’igwingira ry’abana batabona, gusubiza ikibazo cy’imbuto zidahagije zo kurwanya indwara zitandura zibasiye abakuru n’abakuze no kongerera agaciro igihingwa cya Avoka.
Aganira na ibendera.com Byiringiro yagize ati:“ Ubu Avoka irahenze kubera ko iri kurwanirwa na benshi ku isoko kandi ntaho iri kuva, byagera ku isoko ry’amahoteri, amashuri n’ibigo ugasanga bari kuzicuranwa, uyu mushinga rero uje gusubiza no gukemura ibi bibazo”.

Ku bijyanye naho ubushobozi bwo gukora uyu munshinga buzava, Byiringiro avuga ko Uyu mushinga ushyizwe ahagaragara, ukaba ugitegereje abaterankunga batandukanye yaba Leta ndetse n’undi wese wabishaka kugira ngo ushyirwa mu bikorwa kuko ari umushinga uzafasha abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.
Akomeza avuga ko nabona abamutera inkunga uyu mushinga, azawutangirira mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali, umurenge wa Mageragere n’uwa Kanyinya, ibi biti bikazajya biterwa mu rugo rw’umuturage mugihe abishaka, kandi kigaterwa ahatazabangamira ibikorwa remezo byaba ibya Leta cyangwa iby’umuturage .
Asoza avuga ko nyuma yo guhinga avoka bizamufasha kubona ibyo yazifashisha mu gihe azaba ashinze uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka birimo imiti, amavuta yo kwisiga n’amasabune naho ibishishwa n’ibisigazwa by’avoka bikazakorwamo ibyo kurya by’amatungo.
Uyu Byiringiro Jean Elysee akaba avuga ko yahisemo kwigira mu buhinzi nyuma y’imyaka myinshi ari mu itangazamakuru ariko iterambere rikaba ryaranze kubera ubukene buba mur’uyu mwuga.
Uyu avuye mu itangazamakuru kubera ubukene buribamo kandi bwarishinzemo imizi nyuma y’abandi banyamakuru batandukanye bagiye barivamo bakigira hanze nka Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa bahoze bakorera Radio Fine Fm n’abandi,….
Aha kandi ntitwakirengagiza abanyamakuru nka Dieudonné Niyodushima na Alexis Musabirema bahoze bakorera Flash Fm nabo bavuye mur’uyu mwuga bakigira mu buhinzi .
Ibibazo by’ubukene no kudahabwa agaciro k’abakora itangazamakuru mu Rwanda bikomeje gushinga imizi aho bamwe bakomeje gucika intege no kwishakira izindi nzira.
Byiringiro Jean Elysee yari asanzwe ari umunyamakuru mu Rwanda akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Isango Star, Radio Sana, City Radio, Ikinyamakuru Izuba rirashe cya The Newtimes, Rushyashya na Gasabo, kuri ubu akaba yarafite ikinyamakuru cye cyitwa Indatwa.