Urukiko rukuru rwategetse ko Gérard Urayeneza uzwi cyane mu burezi n’ubuvuzi mu Rwanda adahamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Urayeneza Gérard yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gufungwa burundu kubera uruhare yakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa aza kujuririra icyo cyemezo.
Urayeneza yakekwagaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside. Mu kuburana kwe byose yarabihakanye.
Kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 urukiko rwamugize umwere kuri ibyo byaha yari akurikiranweho kimwe na bagenzi be barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bombi bakaba bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho.
Aba bareganwaga na Urayeneza bari barakatiwe imyaka umunani y’igifungo.
Urukiko kandi rwahamije umwe mu bareganwaga n’aba bagabo icyaha cya Jenoside akurwaho icyaha cyo kuzimiza ibimenyetso bityo akatirwa imyaka 25.
Ubushinjacyaha ntacyo buratangaza ku myanzuro y’uru rukiko.
Urayeneza w’ikigero cy’imyaka 71 amaze hafi imyaka ibiri afunze .
Urayeneza azwi cyane mu Rwanda nk’umwe mu bashinze akaba na nyir’ishuri ryisumbuye, ishuri kaminuza, n’ibitaro byose biri i Gitwe mu karere ka Ruhango .
Yafunzwe nyuma y’uko mu isambu y’ibitaro bya Gitwe bahasanze imibiri umunani y’abantu bishwe, bikekwa ko ari abazize Jenoside, agashinjwa ko yaba yarahishe ayo makuru nkana.
Urayeneza yireguye avuga ko ibyo yashinjwe byari ibinyoma byacuzwe n’abagamije inabi kuri we.