Umunyamakuru witwa Fatakumavuta yamaze kuregwa n’Uwitwa Noopja usanzwe afite inzu itunganya umuziki izwi nka Country Records akaba avuga ko yamaze kumurega muri RIB gusa akaba yirinze kuvuga icyatumye amurega.
Uyu munyamakuru witwa SENGABO Jean Bosco ariko ukunda kwiyita Fatakumavuta avugwaho kuba ngo yaba yaratangaje ko afite amakuru ku rupfu rw’umuvandimwe wa Noopja ariko akaba yaranze kuyatanga, ibi bikaba biri mu bikekwa ko byaba byabaye intandaro yo kugezwa muri RIB.
Uyu muvandimwe wa Noopja aherutse kwitaba Imana aho bivugwa ko ngo yaba yarazize amarozi gusa Fatakumavuta ngo yavuze ko afite amakuru ku cyaba cyarateye urupfu rwe ariko yirinda kuyashyira ahagaragara.
Inkuru dukesha urubuga rwa Radiotv10 ivuga ko ngo uyu munyamakuru yakomeje gusabwa na Noopja kuba yamubwira icyateye urupfu rw’umuvandimwe we waruzwi ku izina rya Kinyoni ariko undi akinangira, ibintu ngo byateye agatotsi hagati yabo bombi.
Twagerageje kumenya icyo uyu Fatakumavuta yaba akurikiranweho ariko kugeza ubu Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ntibarabasha kuduha amakuru, mu gihe baramuka bemeye kugira icyo badutangariza tukazakibamenyesha.
Si ubwa mbere ariko uyu Fatakumavuta agezwa muri RIB kuko no mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2022 nabwo yari yagejejwe muri RIB avugwaho ubuhemu.

