Umwana w’imyaka 14 watumye abantu bavuga ndetse bakibaza byinshi kubera uburyo yamaze amezi menshi afunze bivugwa ko ngo akurikiranweho gucuruza urumogi akatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwabereye mu muhezo. Ni nyuma y’aho bivuzwe ko uyu mwana yaba yaramaze igihe afunze abantu benshi bakinubira uburyo yafashwemo kandi akiri umwana aho ngo yafunzwe kuwa 18 Ugushyingo 2022 akaba yarakurikiranweho gucuruza urumogi aho umucamanza avuga ko ngo yafatanwe udupfunyika duto (bule)51.
Umucamanza avuga ko uyu mwana yaburanye yemera icyaha akaba ariyo mpamvu yahawe icyi gihano, yemeza ko koko uyu mwana afite imyaka 14 itegeko rikaba riteganya ko umwana wese uri mur’iyimyaka iyo akoze icyaha mpanabyaha agikurikiranwaho.
Nyuma yo guhabwa igihano cy’imyaka ine gisubitse bivuze ko ngo uyu mwana agomba kwirinda kugira irindi kosa agwamo mu gihe kingana n’iyi myaka kuko ngo byatuma ubutabera buhera kuri cya gihano gisubitse yari yahawe mbere bityo bikaba byatuma afungwa igihe kinini.
Amakuru dukesha Umuseke avuga ko umubyeyi (Nyina) w’uyu mwana nawe ari gukora igihano cy’imyaka 15 yakatiwe ku cyaha cyo gucuruza urumogi.
Umuryango CLADHO uharanira ukanateza imbere uburenganzira bwa muntu ukaba winubiye uburyo uyu mwana yafashwemo, aho binyuze kuri twitter uyu muryango wagize uti:” Gufata umwana nk’uyu ukamushyiramo amapingu noneho bigakwirakwira kuri social media ntibyemewe. Baduhe amakuru y’ukuntu byagenze ngo uyu mwana bimugendekere gutya. Itegeko ry’umwana riteganya uburyo umwana ufitanye ikibazo n’ubutabera afatwamo”.
Uyu akaba ari wa mwana waburanye tariki ya 31 Mutarama 2023 ubushinjacyaha bukamusabira gufungwa imyaka 10.