Abo mu muryango w’Umunyamakuru Jean Paul NKUNDINEZA basohoye itangazo rivuga ko uyu yaburiwe irengero ndetse basaba uwamenya amakuru yose y’irengero rye kubibamenyesha cyangwa bakabimenyesha urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.
RUTAGENGWA Jean Leon umwe mu bo mu muryango w’uyu munyamakuru yabwiye Ibendera.com ko uyu munyamakuru Jean Paul NKUNDINEZA amaze iminsi igera kuri ine (4) aburiwe irengero.
Uyu akomeza avuga ko uyu munyamakuru yaburiwe irengero ari mu mujyi wa Kigali aho ngo ajya akorera, bakaba barashakishije ahantu hose bakamubura ndetse bagerageje no kubaza muri RIB bababwira ko nta we bafite.
Asaba uwamenya amakuru yose ajyanye n’irengero ry’uyu munyamakuru yaba ari meza cyangwa ari mabi kuyamenyesha abo mu muryango we hifashishijwe numero igendanwa ya +250722893837 cyangwa akaba yatanga amakuru ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.
Mu rwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, Bwana Barore Cleophas uyobora uru rwego yadutangarije ko iyi nkuru aribwo akiyimenya ariko akaba atarabona umwanya wo kuyikurikirana neza kubera ko ngo yiriwe mu nama ariko atubwira ko bari kugerageza kuyikurikirana kugira ngo bamenye neza iby’irengero ry’uyu munyamakuru..
Jean Paul NKUNDINEZA ni umunyamakuru wakoreraga umurongo unyuza ibiganiro kuri youtube witwa JALAS OFFICIAL TV nyuma yo kunyura mu bitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda nk’Umuseke, Igihe n’ibindi,…Â