Jeanne Muvira umurundikazi ufite ubwenegihugu bw’ubufransa aherutse gukora impanuka maze arangaranwa n’abaganga bituma afata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora Ubufransa mu matora ateganijwe umwaka utaha muri 2022 mu rwego rwo guca serivisi zirimo kurangarana abantu kwa muganga
Uyu Mubyeyi Muvira yavukiye mu ntara ya Mwaro akurira mu mujyi wa Bujumbura, ni umuhanga mu by’imiti (Pharmacienne) ndetse n’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba afasha abantu kumenya uko barwanya umunaniro wa stress akaba avuga ko akomeje kwitegura no kunoza gahunda ye yo kwiyamamaza kandi akizeza abakunzi be ko nta kabuza afite icyizere cyo kuyobora Ubufransa.
Agira ati:“Urebye ndi mu myiteguro gusa mu minsi mike habuze gato ngo siniyamamaze muri aya matora, kuko hari hashize hafi umwaka nitegura, ariko mu mezi makeya ashize nakoze impanuka ituma mara amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumba bategererezamo ababafasha, ‘sale d’attente ‘, ariko mbona abantu bakomeza banyuraho binjira birunda aho ngo bategereze, icyo rero ni ikibazo kiri mu mavuriro ya Leta hano mu Bufaransa, kandi umuntu atakibayemo ntiyacyumva na busa”.
Jeanne Muvira avuga ko ari ho kwa muganga, kuko ngo yari ari mu bushakashatsi, yitegereje uko ikibazo kimeze mu mavuriro ya Leta, ari na ko atekereza icyo yazatanga nk’umuti wacyo.
Nyuma avuye mu bitaro, ngo yakomeje kwibaza niba yakomeza gahunda yo kwiyamamaza cyangwa se niba yabireka, kuko yabonaga ko igihe cyagiye, abandi bakandida bageze kure bashaka ababasinyira, ndetse baramaze kuvugana n’itazamakuru bazakorana mu kwiyayamaza.
Nyuma ngo yaje kwiyemeza gukomeza gahunda ye, yo kwiyamamaza ariko mu rugendo rwe rwose rwo kwiyamamaza, ngo yahisemo kuzimamaza akoresheje ‘internet’ ni ukuvuga kwiyamamaza ‘online’.
Jeanne Muvira avuga ko we yakoze ibyo asabwa byose , igisigaye ari ahabamukunda bakamwereka urukundo mu matora.
Madam Muvira yagize ati “Njyewe nakoze ibyo nagombagaga gukora uruhare rusigaye ni urwanyu, ndabasabye munshyigikire niba mwumva mwifuza ko ibintu byahinduka bigana aheza”.