Shaddyboo yaganjijwe n’umujinya maze ahaguruka ikiganiro yari yifuje kugirana nabo kitarangiye avuga ko ngo yirinze guta umwanya kandi awufata nk’amafaranga.
UWITONZE Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo kubera amafoto n’amashusho anyuranye akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga yatumije ikiganiro n’abanyamakuru, birangira ananiwe kugikora kubera kuganzwa n’ibibazo by’abanyamakuru.
Ni ikiganiro cyagombaga kuba kur’uyu wa 21 Gashyantare 2023 aho uyu mugore ugomba kwitabira igitaramo ateganya gukorera i Rubavu kuwa 25 Gashyantare 2023 yagombaga kuganira n’itangazamakuru ku birebana n’imyiteguro gusa akaba yaje kuganzwa n’uburakari bikarangira yikubuye ikiganiro kitabaye.
Uyu mugore yageze ahagombaga kubera igitaramo mu masaha ya saa kumi n’imwe ariko asanga bamaze kurambirwa kuko yari yakereweho hafi amasaha agera kuri 2 hafi atatu kuko ikiganiro cyari giteganyijwe kuba saa cyenda.
Ubwo ikiganiro cyari gitangiye abanyamakuru bagaragarije Shaddyboo ko batishimiye kuba yabakerereje, icyakora bitewe n’uburyo babivugagamo barakaye, uyu mugore yahise avuga ko atagirana ikiganiro n’abanyamakuru kimeze nko gutongana nabo.
Shaddyboo akaba yagize ati “Aho kugira ngo twicare hano turi gutongana gusa, ndabizi ko igihe ari amafaranga ariko n’ubundi cyarangiye. Muri kuburana!”
Ibi byaje kurangira afashe icyemezo cyo guhaguruka arigendera birangira iby’ikiganiro bigenze gutyo.