Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Sina GERARD yasobanuye inkomoko y’impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) yahawe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/08/07
in AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Nyuma y’uko hafunguwe hakanatangizwa Imurikagurisha Mpuzamahanga  “Expo”ku nshuro yaryo ya 25 kuri uyu wa kane tariki ya 04 Kanama 2022, Umunyemari akaba n’umuhanga mu gutunganya no kurangwa n’udushya ageza ku banyarwanda kenshi  cyane cyane mu gihe cya za Expo zitandukanye,  SINA Gerard Nyirangarama yamuritse igitabo gikubiyemo ubuzima bwe bwose,  anatangaza uburyo yamaze guhabwa Impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza Doctorat.

Aganira n’Itangazamakuru Dr Sina Gerard Nyirangarama, yishimira ko kuva imurikagurisha ryatangizwa, yabaye umwe mu bagiye baryitabira kandi agahabwa ibihembo byo mu rwego rwa mbere, bitewe ahanini no kugeza ku banyarwanda ibyiza n’udushya baba bifuza dutandukanye n’iby’abandi.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Agira ati urugendo rw’imyaka 25 twitabira Expo mpuzamahanga, twagaragarije abanyarwanda ubuhanga n’ubushobozi mubyo dukora, ari nabwo havutse Urwibutso, Akandi, Agashya, Akarusho, bidatinze hakurikiraho Akawe, Akingenzi, Agashya cy’igisheke, Akizewe, Akacu, Akagufu cy’ikawa y’umwimerere n’ibindi.”

Dr Sina Gerard Nyirangarama, avuga ko muri uko gukora ibikorwa byiza byujuje ubuziranenge kandi bikunzwe na bose, yatumiwe mu bihugu bitandukanye byo ku isi nko mu Bufaransa, ubwongereza Canada, America, mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika na Aziya, hose ngo akaba yarahaserukaye ishema, ibikorerwa mu Rwanda barabishima cyane, bikaba byaratumye abahanga bo muri za Kaminuza zikomeye ku isi , nyuma y’ubushakashatsi bwabo,  barahisemo kumuha Impamyabumenyi y’Ikirenga “ Doctorat “ kubera ubushobozi bwe, ubu uwari Sina Gerard Nyirangarama akaba ari Dr SINA GERARD Nyirangarama.

Avuga ko mu by’ukuri ashima cyane Leta ‘u Rwanda,  uburyo ikomeje korohereza abikorera ku giti cyabo,  ku gira ngo bakore bisanzuye babyaza uko bashoboye umusaruro mu byo bakora.

Agira ati “ kuba Leta idushyiriraho Imurikagurisha Mpuzamahanga nk’iri ngiri riduhuza n’abaturutse mu bihugu bitandukanye by’isi,  ni umusanzu ukomeye iba iduteye, cyane ko tuhigira byinshi ndetse nabo ubwabo bakatwiraho.  Bityo tugahuriza hamwe imbaraga, ari na byo byamfashije kugera ku iterambere, muri kino gihe nkaba ngeze aho gufasha abandi nabo kwifasha.”

Muri uko gufasha abandi kwifasha Dr Sina Gerard Nyirangarama, avugako afite abakozi bagera ku bihumbi 3000, bari mu by’iciro bitandukanye bose bakaba bahabwa akazi bashoboye, bityo nabo bakabasha kubona uburyo bwo kuzamura  ingo zabo,  bakiteza imbere muri byinshi birimo kujyana abana babo mu mashuri,  by’umwihariko muri Fondation Sina Gerard Nyirangarama, ishuri yashingiye abanyarwanda, rikaba ryigisha amasomo atandukanye arimo n’ay’imyuga izabafasha kwihangira imirimo, mu gihe cyose baba bamaze kurangiza kwiga.

Ibikorwa by’Indashikirwa Dr Sina Gerard Nyirangarama avuga akomeje kugeraho,  akavuga ko yabikubiye byose mu gitabo amaze gusohora, mu ndimi z’ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza, akaba asaba ababishoboye kuzagisoma kuko gikubiyemo amateka ye kuva ari umwana kugeza uyu munsi, uko yagiye atera imbere ahereye ku kiguzi gito cyane,  kugeza uyu munsi ubwo amaze kumenyekana mu Rwanda no ku isi yose.

Bityo akizera ko abashaka nabo kwiteza imbere,  nta kabuza bazasangamo inama zose yabagiriye.

Kubirebana n’iibkorwa bishya Dr Sina Gerard Nyirangarama avuga ko ateganya mu minsi iri imbere, harimo no gushyiraho Kamiruza izajya yakira abanyeshuri barangije amasomo y’icyiciro cy’ay’isumbuye muri Fondation Sina Gerard Nyirangarama n’abandi bose babyifuza.

Avuga ko azakomeza guhanga no kurangwa n’udushya, igihe cyose agifite imbaraga,  ari nako abitoza abana be n’abandi babyifuza kugira ngo nabo bazasigarane umurage mwiza.

Uretse ibikorwa by’iterambere rigendanye n’ibiribwa nibinyobwa ndetse n’uburezi, Dr Sina Gerard afite na ekipe yitabira amarushanwa yo kwiruka ya Athretisme yatangiye kuzana ibikombe, imirima y’ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare akagira na Kiliziya yubakiye abakristu Gatolika abereye umuyoboke, bo kuri Nyirangarama no mu nkengero zaho.

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In