Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home HANZE

Sobanukirwa aho Inzoka zo mu nda zitandukaniye n’umubyibuho udasanzwe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/06/29
in HANZE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abantu bamwe na bamwe bakunze kuvuga ko iyo babyibushye biba atari ukubyibuha ahubwo ari uburwayi bw’inzoka ziba zarababyimbishije nyamara abahanga bo bavuga ko bishobora kuba byo abandi bakabihakana.

Gusa ariko akenshi abavuga ibi ntibaba babanje gupima uwo muntu ngo bamenye koko niba ari byo, nyamara burya inzoka ziri mu bintu bishobora gutera kubyibuha kudasanzwe, nubwo bidaterwa n’ubwinshi bwazo.

IZINDI NKURU WASOMA

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

Huye: Kwipimisha virus itera SIDA biracyari ihurizo mu rubyiruko

Iyo umuntu arwaye mu nda twiyumvisha ko yatumbye, ari kuribwa, cyangwa yagize impiswi, ko ari kwituma impatwe, ikirungurira n’ibindi bimenyetso binyuranye, nyamara ni gacye dutekereza ko burya umunaniro, umubyibuho udasanzwe, kutaringanira kw’imisemburo, umunabi nabyo bishobora guterwa no kuba ufite inzoka zo mu nda.

Reka tuvuge ku nzoka zo mu nda ariko kandi turavuga n’izindi ndiririzi na mikorobe zishobora kujya mu rwungano ngogozi nka amibe, H.pylori, imiyege na za bagiteri zinyuranye bigatuma umuntu agubwa nabi.

Ni gute namenya ko mfite izo ndiririzi mu nda?

Ibi ngibi bimenywa iyo bagukoreye ibizami binyuranye byaba iby’amaraso cyangwa iby’umusarane. Icyakora niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, wakihutira kujya kwisuzumisha :

  • Indwara z’imikorere mibi y’urwungano ngogozi zihoraho (ikirungurira, kutagogorwa kw’ibiryo, gutumba, ibyuka mu nda, …)
  • Umunabi, kwiheba no kwigunga
  • Guhora wumva ushaka ibintu birimo isukari no kumva wayirigata
  • Umubyibuho udasanzwe kandi utagaragaza ikiwutera, kimwe no gushaka gutakaza ibiro ariko ukabona ntibigabanyuka
  • Ubwivumbure ku mafunguro amwe n’amwe kandi mbere warayaryaga (ubugari, ibijumba, umuceri, ibishyimbo,…)
  • Impinduka ku misemburo ku bagore, harimo imihango ihindagurika ku buryo budasanzwe, kuribwa cyane uri mu mihango
  • Umunaniro
  • Gutonekara mu ngingo

Ni gute inzoka zo mu nda n’inziririzi bitera umubyibuho udasanzwe ?

Iyo dufite imwe muri izo ndwara zifata urwungano ngogozi (inzoka, bagiteri, imiyege, indiririzi, …) zangiza agahu k’imbere mu nzira y’igogorwa. Hashobora kuba mu muhogo, mu gifu cyangwa mu mara. Ibi bituma rero umubiri wacu utabasha gukamura intungamubiri zose zinjiye binyuze mu byo twariye kuko hari agace runaka kakabikoze none kangiritse. Ibi bigira ingaruka ku bindi bice by’umubiri, ni nayo mpamvu ibimenyetso bishobora kugaragarira ahandi nkuko hejuru twabibonye.

Ku bijyanye no kongera ibiro hano hazamo uruhare rw’umusemburo wa cortisol. Urubuga rwa umutihealth.com ruvuga ko iyo dufite ikibazo mu nzira y’igogorwa, ibi bitera kubyimbirwa mo imbere aho ikibazo kiri nuko ubutumwa bugahita butangwa buvuga ko umubiri wacu ukeneye cortisol nyinshi kuko uyu ni umusemburo ushinzwe kurwanya ububyimbirwe mu mubiri. Nyamara kandi uyu musemburo wa cortisol ushinzwe nanone kubika ibinure niyo mpamvu iyo ukozwe ari mwinshi byongera umubyibuho cyane cyane ku gice cy’inda bitewe n’ibinure byahitekeye.

Nakora iki ?

Icyo gukora nta kindi, ni ukugana ivuriro rikuri hafi bakagufata ibizami bakakurebera niba koko umubyibuho wawe ufite aho uhuriye n’izo nzoka noneho bakaguha imiti ivura za nzoka.

Nyuma y’imiti uhabwa niho noneho wafata ifunguro rigufasha kugabanya ibiro rigizwe; n’imbuto, imboga zidatetse (salade) amazi y’akazuyazi arimo indimu n’ibindi binyuranye byagufasha.

Uramenye ntibazajye baguserereza ngo ubyimbyemo utuyoka, kandi kwa muganga nta wakubujije kujyayo.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Huye: Kwipimisha virus itera SIDA biracyari ihurizo mu rubyiruko

December 2, 2022
1.5k
HOME

Philippines: Ak’abanyeshuri bamenyereye gukopera kashobotse

October 24, 2022
1.5k
AMAKURU

Nyuma yo kubagwa Ibere kubera kanseri, NSABIMANA aratanga inama ku Banyarwandakazi batandukanye

October 8, 2022
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In