Monday, September 25, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home HANZE

Sobanukirwa aho Inzoka zo mu nda zitandukaniye n’umubyibuho udasanzwe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/06/29
in HANZE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abantu bamwe na bamwe bakunze kuvuga ko iyo babyibushye biba atari ukubyibuha ahubwo ari uburwayi bw’inzoka ziba zarababyimbishije nyamara abahanga bo bavuga ko bishobora kuba byo abandi bakabihakana.

Gusa ariko akenshi abavuga ibi ntibaba babanje gupima uwo muntu ngo bamenye koko niba ari byo, nyamara burya inzoka ziri mu bintu bishobora gutera kubyibuha kudasanzwe, nubwo bidaterwa n’ubwinshi bwazo.

IZINDI NKURU WASOMA

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

Kenya: Abagore bari kwishyura miliyoni 2,5 Frw kugira ngo abagabo babatere inda

Iyo umuntu arwaye mu nda twiyumvisha ko yatumbye, ari kuribwa, cyangwa yagize impiswi, ko ari kwituma impatwe, ikirungurira n’ibindi bimenyetso binyuranye, nyamara ni gacye dutekereza ko burya umunaniro, umubyibuho udasanzwe, kutaringanira kw’imisemburo, umunabi nabyo bishobora guterwa no kuba ufite inzoka zo mu nda.

Reka tuvuge ku nzoka zo mu nda ariko kandi turavuga n’izindi ndiririzi na mikorobe zishobora kujya mu rwungano ngogozi nka amibe, H.pylori, imiyege na za bagiteri zinyuranye bigatuma umuntu agubwa nabi.

Ni gute namenya ko mfite izo ndiririzi mu nda?

Ibi ngibi bimenywa iyo bagukoreye ibizami binyuranye byaba iby’amaraso cyangwa iby’umusarane. Icyakora niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, wakihutira kujya kwisuzumisha :

  • Indwara z’imikorere mibi y’urwungano ngogozi zihoraho (ikirungurira, kutagogorwa kw’ibiryo, gutumba, ibyuka mu nda, …)
  • Umunabi, kwiheba no kwigunga
  • Guhora wumva ushaka ibintu birimo isukari no kumva wayirigata
  • Umubyibuho udasanzwe kandi utagaragaza ikiwutera, kimwe no gushaka gutakaza ibiro ariko ukabona ntibigabanyuka
  • Ubwivumbure ku mafunguro amwe n’amwe kandi mbere warayaryaga (ubugari, ibijumba, umuceri, ibishyimbo,…)
  • Impinduka ku misemburo ku bagore, harimo imihango ihindagurika ku buryo budasanzwe, kuribwa cyane uri mu mihango
  • Umunaniro
  • Gutonekara mu ngingo

Ni gute inzoka zo mu nda n’inziririzi bitera umubyibuho udasanzwe ?

Iyo dufite imwe muri izo ndwara zifata urwungano ngogozi (inzoka, bagiteri, imiyege, indiririzi, …) zangiza agahu k’imbere mu nzira y’igogorwa. Hashobora kuba mu muhogo, mu gifu cyangwa mu mara. Ibi bituma rero umubiri wacu utabasha gukamura intungamubiri zose zinjiye binyuze mu byo twariye kuko hari agace runaka kakabikoze none kangiritse. Ibi bigira ingaruka ku bindi bice by’umubiri, ni nayo mpamvu ibimenyetso bishobora kugaragarira ahandi nkuko hejuru twabibonye.

Ku bijyanye no kongera ibiro hano hazamo uruhare rw’umusemburo wa cortisol. Urubuga rwa umutihealth.com ruvuga ko iyo dufite ikibazo mu nzira y’igogorwa, ibi bitera kubyimbirwa mo imbere aho ikibazo kiri nuko ubutumwa bugahita butangwa buvuga ko umubiri wacu ukeneye cortisol nyinshi kuko uyu ni umusemburo ushinzwe kurwanya ububyimbirwe mu mubiri. Nyamara kandi uyu musemburo wa cortisol ushinzwe nanone kubika ibinure niyo mpamvu iyo ukozwe ari mwinshi byongera umubyibuho cyane cyane ku gice cy’inda bitewe n’ibinure byahitekeye.

Nakora iki ?

Icyo gukora nta kindi, ni ukugana ivuriro rikuri hafi bakagufata ibizami bakakurebera niba koko umubyibuho wawe ufite aho uhuriye n’izo nzoka noneho bakaguha imiti ivura za nzoka.

Nyuma y’imiti uhabwa niho noneho wafata ifunguro rigufasha kugabanya ibiro rigizwe; n’imbuto, imboga zidatetse (salade) amazi y’akazuyazi arimo indimu n’ibindi binyuranye byagufasha.

Uramenye ntibazajye baguserereza ngo ubyimbyemo utuyoka, kandi kwa muganga nta wakubujije kujyayo.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023
1.5k
HOME

Kenya: Abagore bari kwishyura miliyoni 2,5 Frw kugira ngo abagabo babatere inda

August 1, 2023
1.5k
HOME

Bimwe mu bitangaza wamenya ku ishyamba rya Amazon bamwe bita ibitangaza

July 30, 2023
1.4k
HOME

Louise Mushikiwabo mu ruzinduko muri RD Congo

July 25, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

Rulindo: Abantu bacukuye imva batwara ibihumbi 500Frw uwapfuye yashyinguranywe

September 9, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In