Sunday, September 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Musanze:Sobanukirwa imikorere ya RFL n’impamvu irindwa bidasanzwe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/08/17
in AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Laboratoire y’Ibizami bya Gihanga RFL ni laboratoire y’Igihugu yashyizweho mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bimenyetso byifashishwa mu butabera, ikaba yatangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha imikorere yayo mu baturage bwahereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gitondo cyo kur’uyu wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hatangijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Laboratoire y’Ibizamini bya Gihanga (RFL) bwiswe Menya RFL bukaba buteganyijwe no kuzakomereza mu ntara zinyuranye hagamijwe ko buri Munyarwanda wese amenya RFL n’imikorere yayo.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Afungura ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwiswe Menya RFL, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Mbonera Théophile yashimiye imikorere y’iyi laboratoire maze ahamagarira abantu kujya bayitabira kugira ngo bahabwe zimwe muri serivisi itanga.

Avuga ko abayobozi bagomba kugira uruhare rwo kumenyekanisha ibikorwa by’iyi Laboratoire, aho yavuze ko iyi laboratoire yagize akamaro gakomeye kuko kuba yaraje byagabanyije ingendo abanyarwanda bakoraga bagiye gushaka zimwe muri serivisi itanga hanze, binagabanya imali abanyarwanda batakazaga bajya gushaka izo  serivisi mu mahanga.

Umuyobozi wa RFL Lt Col Dr. Charles Karangwa akaba yasabye abayobozi gutanga umusanzu wo kumenyekanisha ibikorwa bya RFL mu baturage bayobora ndetse akaba yanijeje abanyamabanga nshingwabikorwa n’abandi bayobozi bazabyifuza kuba bahabwa amahugurwa yo kumenya neza Imikorere y’Iyi Laboratoire.

Uyu muyobozi avuga ko iyi Laboratoire ikorera ahantu harinzwe cyane n’abantu babitojwe mu rwego rwo kuba nta muntu ushobora kwiba ibimenyetso cyangwa kubirigitisha, aho ngo higeze kugerageza kwibwa ibizamini bihagaze agaciro ka za Miliyari ariko ntibigerweho kubera uyu mutwe uharinda kandi udasanzwe.

Akomeza avuga ko imikorere ya RFL yizewe kandi ibisubizo itanga bikaba ar’iby’ukuri kubera abakozi b’inzobere n’ibikoresho bihambaye bakoresha.

Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarafashije abaturage akabazanira iyi Laboratoire ariko anasaba ko habaho ubufatanye bwa buri wese mu kumenyekanisha ibikorwa by’iyi laboratoire.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille avuga ko ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Ntara ayoboye buje ari igisubizo cy’Ingirakamaro aho ubutabera buzajya bufata imyanzuro bushingiye ku makuru y’ukuri.

Agira ati:”Iki kigo kije ari igisubizo ku butabera, aho ubutabera buzajya bufata imyanzuro ishingiye ku bimenyetso by’ukuri bidashidikanywaho, bityo umuturage akaba atazarenganywa, urebye hasi ku muturage ntabwo iki kigo cyari cyizwi, icyo tugiye gukora nukumenyekanisha iki kigo na serivisi zitangirwamo kandi tukanakangurira abaturage kwitabira serivisi zitangirwa muri iki kigo”.

Dore zimwe muri serivisi zitangwa na RF :

Serivisi ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo.

Serivisi ifasha mu gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe igaragaza kandi  ingano ya alcool iri mu maraso cyane cyane igihe umuntu akekwako yasinze atwaye ikinyabiziga.

Serivisi ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka

Serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.

Serivisi ishinzwe gupima ,gusuzuma,kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego,ibigo,n’abantu ku giti cyabo.

Serivisi ya Forensic ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.

Serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes kuburyo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.

Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza  n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.

RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo, icungwa kandi hashingiwe ku mategeko abigenga.

Ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga. Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y’imari no gusagurira isanduku ya Leta. By’umwihariko RFL, ibisabwe n’uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru uhereye ku mukuru w’Intara kugeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Abahagarariye Ingabo na Polisi ndetse n’Uhagariye RIB ku rwego rw’Intara.

Biteganyijwe ko nyuma y’uyu munsi ubukangurambaga bwa “Menya RFL” buzakomereza no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Mbonera Théophile
Umuyobozi wa RFL Lt Col Dr. Charles Karangwa
Uhagarariye ingabo mu Karere karimo n’aka Musanze
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

Rulindo: Abantu bacukuye imva batwara ibihumbi 500Frw uwapfuye yashyinguranywe

September 9, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In