Laboratoire y’Ibizami bya Gihanga RFL ni laboratoire y’Igihugu yashyizweho mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bimenyetso byifashishwa mu butabera, ikaba yatangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha imikorere yayo mu baturage bwahereye mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu gitondo cyo kur’uyu wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hatangijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Laboratoire y’Ibizamini bya Gihanga (RFL) bwiswe Menya RFL bukaba buteganyijwe no kuzakomereza mu ntara zinyuranye hagamijwe ko buri Munyarwanda wese amenya RFL n’imikorere yayo.
Afungura ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwiswe Menya RFL, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Mbonera Théophile yashimiye imikorere y’iyi laboratoire maze ahamagarira abantu kujya bayitabira kugira ngo bahabwe zimwe muri serivisi itanga.
Avuga ko abayobozi bagomba kugira uruhare rwo kumenyekanisha ibikorwa by’iyi Laboratoire, aho yavuze ko iyi laboratoire yagize akamaro gakomeye kuko kuba yaraje byagabanyije ingendo abanyarwanda bakoraga bagiye gushaka zimwe muri serivisi itanga hanze, binagabanya imali abanyarwanda batakazaga bajya gushaka izo serivisi mu mahanga.
Umuyobozi wa RFL Lt Col Dr. Charles Karangwa akaba yasabye abayobozi gutanga umusanzu wo kumenyekanisha ibikorwa bya RFL mu baturage bayobora ndetse akaba yanijeje abanyamabanga nshingwabikorwa n’abandi bayobozi bazabyifuza kuba bahabwa amahugurwa yo kumenya neza Imikorere y’Iyi Laboratoire.
Uyu muyobozi avuga ko iyi Laboratoire ikorera ahantu harinzwe cyane n’abantu babitojwe mu rwego rwo kuba nta muntu ushobora kwiba ibimenyetso cyangwa kubirigitisha, aho ngo higeze kugerageza kwibwa ibizamini bihagaze agaciro ka za Miliyari ariko ntibigerweho kubera uyu mutwe uharinda kandi udasanzwe.
Akomeza avuga ko imikorere ya RFL yizewe kandi ibisubizo itanga bikaba ar’iby’ukuri kubera abakozi b’inzobere n’ibikoresho bihambaye bakoresha.
Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarafashije abaturage akabazanira iyi Laboratoire ariko anasaba ko habaho ubufatanye bwa buri wese mu kumenyekanisha ibikorwa by’iyi laboratoire.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille avuga ko ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Ntara ayoboye buje ari igisubizo cy’Ingirakamaro aho ubutabera buzajya bufata imyanzuro bushingiye ku makuru y’ukuri.
Agira ati:”Iki kigo kije ari igisubizo ku butabera, aho ubutabera buzajya bufata imyanzuro ishingiye ku bimenyetso by’ukuri bidashidikanywaho, bityo umuturage akaba atazarenganywa, urebye hasi ku muturage ntabwo iki kigo cyari cyizwi, icyo tugiye gukora nukumenyekanisha iki kigo na serivisi zitangirwamo kandi tukanakangurira abaturage kwitabira serivisi zitangirwa muri iki kigo”.
Dore zimwe muri serivisi zitangwa na RF :
Serivisi ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo.
Serivisi ifasha mu gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe igaragaza kandi ingano ya alcool iri mu maraso cyane cyane igihe umuntu akekwako yasinze atwaye ikinyabiziga.
Serivisi ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka
Serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.
Serivisi ishinzwe gupima ,gusuzuma,kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego,ibigo,n’abantu ku giti cyabo.
Serivisi ya Forensic ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.
Serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes kuburyo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.
Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.
RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo, icungwa kandi hashingiwe ku mategeko abigenga.
Ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga. Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y’imari no gusagurira isanduku ya Leta. By’umwihariko RFL, ibisabwe n’uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.
Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru uhereye ku mukuru w’Intara kugeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Abahagarariye Ingabo na Polisi ndetse n’Uhagariye RIB ku rwego rw’Intara.
Biteganyijwe ko nyuma y’uyu munsi ubukangurambaga bwa “Menya RFL” buzakomereza no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.



