Nyuma y’aho Sitade ya Kigali i Nyamirambo ivugururiwe ndetse imirimo ikaba iri kugera ku musozo ubu igiye guhabwa izina rishya kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyifuzo cya FIFA cyo kuyitirira Pele.
Hashize igihe ishyirahamwe ry’umupira w’amagura ku isi FIFA risabye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye ko bajya bafata nibura Sitade imwe mu gihugu bakayitirira umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi Pele uheruka kwitaba Imana.
FERWAFA nyuma yo kubona icyo cyifuzo basabwe n’umuyobozi wa FIFA bikaba byaratangiye gukorwa n’ibihugu bindi bitandukanye biravugwa ko yaba yafashe umwanzuro wo kwitirira Sitade y’i Nyamirambo uyu munyabigwi ukomoka mu gihugu cya Brazil wakoze ibitangaza mu mupira w’amaguru ku isi Pele.
Ibi kandi bije mbere ya Congele ya FIFA igomba kubera mu Rwanda mu kwezi gutana ari naho bazatorera Umuyobozi mushya wa FIFA uzasimbura Infatino uyoboye FIFA kugeza ubu.
Iyi nama kandi izabanzirizwa n’umukino uzahuza abakozi ba FIFA ubwabo ndetse binavugwa ko hari abanyabigwi bazaba bari hano mu Rwanda barimo Ronaldo Gifaro ndetse n’abandi benshi akaba ari nabwo hazanatahwa iyi Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Nubwo imirimo yo kuvugurura iyi stade iri kugenda igana ku musozo ariko ntabwo hazwi neza amafaranga yaba yaragiye mu bikorwa byo kuyivugurura.
Imirimo y’ivugururwa ry’iyi stade ryaje nyuma y’Itangazo rya CAF ryo kuwa 17 Ukwakira 2021, ryavuze ko icyemezo cyo gusaba ko ivugururwa cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe kuri iyi stade harebwa niba yujuje ibisabwa.
Ibyavuguruwe birimo urwambariro, intebe zo kwicaraho n’ibindi,…