Nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan yamaganye imyitwarire y’abakozi bashinzwe ubuzima mu kuvura abarwayi, akanama k’abaforomo n’ababyaza bo muri Tanzaniya (TNMC) kahagaritse ababyaza babiri bazira kurangarana abagore batwite.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022 n’umwanditsi mukuru w’Inama Njyanama, Agnes Mtawa yavuze ko mu bihe bitandukanye ababyaza bananiwe gukurikiza imyitwarire mu mwuga wabo.
Kuburyo byagize ingaruka ku babyeyi batwite.
Ati: “Inama Njyanama ibabajwe kandi yamaganye ibikorwa by’aba baforomo n’ababyaza binyuranyije n’amategeko agenga abaforomo n’ababyaza.
Ndetse n’amahame n’imyitwarire yumwuga wabaforomo n’ababyaza muri Tanzaniya ko bibujijwe guta abarwayi.
Ku wa gatandatu.

Clement H. BAGEMAHE