Imiryango n’Amashyirahamwe atandukanye muri Tanzania, ahangayikishijwe n’icyorezo cya Ruswa ishyingiye ku gitsina mu banyamakuru aho kimaze gufata indintera
Muri 2021 ishyirahamwe ry’abanyamakuru bi gitsina gore muri Afrika (WIN) wakoze ubushakashatsi uburyo Ruswa ishyingiye ku gitsina mu banyamakuru muri Tanzania basanga 52% banga gutanga amakuru yuko bahohotewe bitewe nogutinya ingaruka zirimo no kwirukanwa mu kazi.
Ikinyamakuru Dairly News dukesha iyi nkuru gitangaza ko bamwe mu bakwa iyo Ruswa y’igitsina ari abanyamakuru baba bashaka kuzamurwa mu ntera, abashaka kongezwa umishahara ndetse n’abanyamakuru bimenyereza umwuga w’itangazamakuru.
Umuyobozi w’ikigo cya Clouds Media Group, Ntibashima Edward yavuze ko ikibazo cya Ruswa ishyingiye ku gitsina iteye inkeke kandi ikibabaje nuko abasabwe gutanga iyo Ruswa batajya bamera kugaragaza abayibasabye cyane ko baba ari Abayobozi babo banga ko bakwirukanwa mu kazi kandi ariho akura amaramuko.
Umwe mu mpirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru (WIN), Dk Joyce, yavuze ko zimwe mu mpamvu zutuma abahohotewe badatanga Amakuru ni uko niyo bayatanze usanga ntabihano bifatirwa uwa musabye iyo Ruswa usibye ku muganiriza ndetse no ku mwihaniza bigatuma abahohotewe bacika intege yo kongera gutanga andi makuru.
Mu mugi wa Dar es Salaam muri Tanzania ngo iyi ruswa iravuza ubuhuha no mu zindi secter z’imirimo kuko ngo abagore 28 mu 100 baba baratswe iyi ruswa ishingiye ku gitsina.
Clement Bagemahe