Bamaze iminsi bari mu buryohe mu birwa bya Maldives aho ubu The Ben na Miss UWICYEZA bitegura gukora ubukwe nyuma y’uko uyu mukobwa yambitswe impeta ndetse akemera ko azarongorwa na The Ben
Nyuma y’iminsi icumi The Ben ari mu Birwa bya Maldives, aho yambikiye impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella, uyu muhanzi yatahanye ishimwe rikomeye ku bw’uyu mukobwa uherutse kumwemerera kuzamubera umufasha ubuzima bwe bwose.
Bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, ari bwo The Ben n’umukunzi we bahagurutse mu Birwa bya Maldives bataha nyuma y’ibihe byiza bahagiriye mu cyumweru kirenga bahamaze.
Ubwo yari ageze i Chicago aho asanzwe atuye, The Ben yasangije abamukurikira amashusho y’uko byari byifashe mu birori yambikiyemo impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje ko yishimiye ibihe amazemo iminsi.
Mu magambo ye uyu muhanzi yagize ati “Nta muntu wandya urwara n’ubu ndumva bitari ukuri! Yego ibishashi by’umuriro byaratse ariko ntitwari twabicanye mu kirere. Uyu ni we muntu ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose busigaye turi kumwe…”
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje uko byari byifashe mu bwato mu gihe yambikaga impeta umukunzi we.
Ni ubwato bwarimo abantu banyuranye barimo Uwase Colombe usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Uwicyeza akaba yari yanamuherekeje ndetse n’inshuti uyu muryango wungukiye kuri iki kirwa.
The Ben wateye ivi mu bwato agasaba Miss Uwicyeza ko yazamubera umugore, agaragara mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana. Hari ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021.
Aba bombi bakaba bitegura kurushinga bagatera ikirenge mu cya Meddy, Tom Close, Rider man n’abandi bastari barushinze mu bihe bitandukanye mu Rwanda.