Ibyamamare byitabiriye ubukwe bw’Umuhanzi Nyarwanda Rugamba Yverry wasezeranye n’umukunzi we, Vanesa uzwi ku izina rya Vanillah.
Kur’icyi Cyumweru tariki ya 12 Kamana 2022 nibwo ibi biroli bibereye ijisho byabaye bibera mu mujyi wa Kigali muri Sports View Hotel Kicukiro.
1.Agashya ka mbere
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri iyi hotel ya Sports View Hotel Kicukiro ibintu bitari bimenyerewe ku bukwe.
2.Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare byo muri Sport no muri muzika
Abo ni Social Mula, Danny na None, Olivis wo muri Active, Yvan Buravan na Uncle Austin banaririmbiye abageni, n’abandi,…..
Ku rundi ruhande hari Kwizigira Jean Claude umunyamakuru wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clariss ba B&B FM ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi
3.Hari n’abakinnyi bo muri sport yo mu Rwanda
Biramahire Abeddy Christophe umukinnyi wa AS Kigali wari mu bambariye Yverry, n’abandi,….
Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze nka “Umutima”, “Amabanga”, “Naremewe wowe” n’izindi,…..