Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yashimye serivisi n’imikorere ya Laboratoire y’Igihugu y’Ibizamini bya Gihanga bishingiye ku butabera (RFL) maze asaba ko serivisi zayo zamenyekanishwa hifashishijwe urubyiruko rw’Abakorerabushake n’umugoroba w’ababyeyi.
Ubwo hasozwaga igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Laboratoire y’Igihugu y’Ibizamini bya Gihanga bishingiye ku butabera cyiswe Menya RFL cyabereye mu Ntara y’Iburasirazuba kur’uyu wa gatatu tariki ya 31 kanama 2022, Umuyobozi w’Iyi Ntara CG Emmanuel Gasana yasabye ko serivisi za RFL zamenyekanishwa hose binyuze no mu migoroba y’ababyeyi ndetse no mu bakorerabushake kuko ngo ari ingenzi ku muturage.
Agira ati:”Baje bafite insanganyamatsiko igira iti Menya RFL, nk’ahandi mu gihugu na hano bahageze dukorana inama dushobora gusobanukirwa inshingano n’icyerekezo bafite basoza badusaba ubufatanye mu kumyenyekanisha RFL hose kandi twabyemeye, hari ibyo badusabye ariko natwe hari ibyo twabasabye kugira ngo intego yabo ishobore kugerwaho, twabasabye kwifashisha ibitangazamakuru bikorera mur’iyi Ntara ariko tunabasaba kwifashisha urubyiruko rw’abakorerabushake n’imigoroba y’ababyeyi kugira ngo ubutumwa batanga bugere kure”.
Akomeza agira ati:” Twabasabye agatabo k’imfashanyigisho kanditse mu Kinyarwanda kariho serivisi batanga kagashyirwa hirya no hino mu turere kugira ngo tushobore kujya tumenyekanisha icyi gikorwa mu nteko z’abaturage n’ahandi,….”
CG Emmanuel Gasana asoza agira ati:” Kugira ngo byihute twasabye ko batoranya umuntu mu mudugudu bakamuhugura akajya atanga ubu butumwa ku baturage, urugero niba ari nk’umwana wafashwe ku nguru bakamenya uko barinda ibimenyetso kugira ngo bibe byajyanwa gupimwa cyangwa mu butabera, turanavuga tuti twategura n’umuntu umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bakaba bamuha moto natwe tukamuha amavuta y’iyo moto kugira ngo ubu butumwa bukwire mu baturage kuko ari ingenzi”.
Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa avuga ko ibi byose bazabyigaho hanyuma bakagenda bakurikiza bimwe mu bitekerezo bagiye bakura hirya no hino mur’ubu bukangurambaga.
Agira ati:” Ibi byose ni bimwe mu bitekerezo tuba twifuza, ntabwo twakwirengagiza ibitekerezo tuvanye mu Banyarwanda kandi twese dukorera igihugu, tuzabyigaho byose hanyuma turebe ibyo tugomba gukora kuko gahunda yacu nuko tugera ku musaruro”.
Akomeza agira ati:” Turababara cyane iyo tubona dufite imashini zaguzwe amamiliyoni zakabaye zikora byibuze nk’ibizamini birenga magana ku munsi ariko ugasanga ikoze ibizamini bibiri gusa kandi arukubera abantu bataramenya serivisi dutanga, tuzagera no mu mahanga ariko srivisi za RFL zimenyekane hose”.
RFL ni laboratwari y’Igihugu y’ibizamini bya gihanga bishingiye ku butabera ikaba ifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo.
RFL ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.
By’umwihariko RFL, ibisabwe n’uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.
RFL itanga serivisi ya DNA ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano, Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima umuntu nk’igihe yarozwe, ikagaragaza kandi ingano ya alcool iri mu maraso, Serivisi ya Drugs and Chemistry ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, Serivisi ya Document and Finger Print ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha, Serivisi ya Digital Forensic ishinzwe gupima cyangwa kugenzura ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego,ibigo,n’abantu ku giti cyabo, Serivisi ya Forensic Medicine ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, Serivisi ya Microbiology ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu, Serivisi ya Ballistics and Toolmark ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.
Hakaba hasojwe icyiciro cya mbere cy’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha RFL cyiswe Menya RFL kikaba cyari kigenewe abayobozi kuva ku rwego rw’intara kugeza ku mudugudu hiyongereyeho inzego z’umutekano, ubugenzacyaha n’ubutabera.
Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba hazatangizwa ubukangurambaga buzaba bugenewe abaturage bukazakorwa hifashishijwe ibitaramo n’ibindi,aho bamwe mu bahanzi bazifashishwa harimo Intore Masamba, Intore Tuyisenge, BUTERA Knowless, Buldog n’abandi, bikaba biteganyijwe ko nta gihindutse icyi gikorwa kizantangirira mu Ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.

Â
