Umuryango ActionAid Rwanda, uvuga ko mu bihe bya Covid-19 abafite intege nke barimo abasheshe akanguhe, abana n’abafite ubumuga ari bamwe mu bagizweho igaruka no gufatirwa ibyemezo batagizemo uruhare.
Kur’uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, i Kigali mu Rwanda abanyamakuru bagejejweho imbanzirizamushinga y’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango actionaid Rwanda hagamijwe kureba uko abanyantege nke bagizweho ingaruka no gufatirwa ibyemezo batagizemo uruhare mu gihe cya Covid 19 .
Abanyamakuru batandukanye bakaba batanze ibitekerezo kur’ubu bushakashatsi buteganyijwe kuzamurikwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere bukaba bwarakorewe mu turere 3 aritwo Musanze, Karongi na Nyanza .
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bihe bya Covid-19, abanyantege nke nukuvuga Abagore n’urubyiruko, abana n’abafite ubumuga abasheshe akanguhe ari bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibi bihe rimwe na rimwe kubera imirimo yabaga ibazitiye, kutamenya amakuru cyangwa kuyamenya nabi n’ibindi,….
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Uwizeye Dieudonné wakoze kuri ubu bushakashatsi, yagaragaje ko hari nk’aho abana bahezwaga mu nama nyamara hari ibyemezo bibafatirwa ugasanga batabigizemo uruhare cyangwa nko kuba hari amakuru yavugaga ko urubyiruko rutandura covid 19 bigatuma bamwe bahura n’ibyago byo kutamenya uko bayirinda.

Akomeza avuga ko ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko ibi byemezo byanagize ingaruka ku basheshe akanguhe kuko nabo ngo babwirwaga ko batemerewe kujya ahari abandi bantu kubera ko babaga bafite ibyago byo kwandura cyane.
Mu bitekerezo byatanzwe ni nko gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru hifashishijwe telefone, mbere y’uko bafata ibyemezo no kuba mu guhe bafata ibyemezo bajya babinyuza kuri radio noneho abantu bagatanga ibitekerezo mbere y’uko bibafatirwa hanyuma inama yaba irangiye bakabwira abantu imyanzuro yafashwe n’uburyo izashyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa ActionAid Rwanda, Ines Mwangavu, yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha inzego zifata ibyemezo kumenya uruhare n’ingaruka ibyemezo bagiye bafata byagize ingaruka ku batarabigizemo uruhare no kujya bibuka abanyantege nke mu gihe haramuka haje n’ibindi byorezo.

Yavuze ko impamvu bakoze ubu bushakashatsi bari bagambiriye kumenya niba Abanyarwanda by’umwihariko ibyiciro by’abafite intege nke, baragize uruhare mu byemezo bibafatirwa.
Biteganyijwe ko ibyavuye mur’ubu bushakashatsi bwibanze ku bana, abageze mu za bukuru, abagore, abafite ubumuga n’ibindi byiciro by’abantu bafatwa nk’abafite intege nke buzatangazwa ku mugaragaro mu minsi ya vuba.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango actionaid Rwanda ufite intego nyamukuru yo gukora ubuvugizi bukaba bwarakozwe ku bagabo 43.33 n’abagore 56.67 bo mu karere ka Karongi n’abagabo 46.67 n’abagore 53.33 bo mu karere ka Musanze n’abagabo 40.91 n’abagore 59.09 mu karere ka Nyanza hakaba harabajijwe abantu bari hagati y’imyaka 20 na 60 kuzamura.