Isi irakataje mu rugamba rwo kurandura burundu ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kugera mu mwaka wa 2030 mu gihe porogaramu zose zita ku buzima zaba zashyizwe mu bikorwa ingamba zo kuyirwanya akaba ariyo mpamvu u Rwanda narwo ruri mu bihugu biri kuyirwanya burundu .
Ibi ni bimwe mu bikubiye muri raporo nshya y’umuryango mpuzamahanga wita kuri sida (UNIAIDS) iheruka gusohoka muri nyakanga uyu mwaka 2023.
Muri iyo raporo igaragaza ko muri Afrika agace k’amajyepfo y’ubutayu bwa Sahara, ahabarizwa 65% y’abantu bose babana na Virusi itera SIDA ku isi, nabo barimo gutera intambe nini mu kurandura icyo cyorezo.
Aha ni ukuvuga ibihugu nka:”Botwana, Eswatini, u Rwanda, Tanzaniya na Zimbabwe” ibi bikaba bimaze kugera ku ntego ya 95% nk’uko iyo raporo ya UNIAIDS ibisobanura.
Mur’ibyo bihugu uko ari 5 bivuze ko 95% bazi virusi itera sida, 95% babona imiti ituma ubuzima bwabo bukomeza guhangana n’iyi ndwara mu gihe 95% bafata imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi bityo bakaba batabasha gukwirakwiza icyo cyorezo.
Ibindi bihugu 16, muri byo 8 bibarizwa muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa sahara nabyo bikaba biri hafi kugera kur’iyi ntego ya 95%.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa UNSIDA, Mme Winnie Byenyima mu ijambo rye yagize ati: “kurandura SIDA ni amahirwe akomeye ku muturage, aho abayobozi b’iki gihe bashobora kurokora miliyoni z’abantu no kurengera ubuzima bwa buri wese kandi bagashobora kwerekana icyo ubuyobozi bushobora gukora”.
Uyu muyobozi yavuze ko bakeneye Miliyare 8.5 y’amadorali y’Amerika muri bije (budget) bageneye ibihugu bikennye ku isi n’ibiri mu nzira y’amajyambere kugera mu mwaka 2025.
Yongeyeho ko n’ubwo bimeze bityo ariko hakiri inzitizi zikiboneka cyane cyane ku gitsina gore aho nibura abagore n’abakobwa bagera ku 4000 ku isi banduzwa iyo Virusi buri cyumeru.
Aha agira ati:”Mur’Afrika mu majyepfo y’ubutayu bwa sahara n’ubwo iterambere ryateye imbere, umuryango w’abibumbye uvuga ko abagore n’abakobwa b’ingeri zose bangana na 63% by’abanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2022, ibi bikaba biterwa n’uko nko mu gihu cya Botswana abagabo bakuze bakunda kuryamana n’abakobwa bakiri bato”.
Mur’iyo raporo kandi hagaragaramo igerageza ry’inkingo rikomeje mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Afrika yepfo aho bahuriza hamwe inkingo za virusi itera SIDA na prophylaxis (PrEP), ikintu kitari cyarigeze gikorwa mbere.
Iyo raporo ivuga ko Icyerekezo atari cyiza ku isi hose aho umuryango w’abibumbye uvuga ko kimwe cya kane cy’abanduye virusi itera sida bari muri Aziya na Pasifika mu mwaka ushize wa 2022.
Iyi raporo ivuga kandi ko ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa Virus itera Sida bukomeje kwiyongera mu burasirazuba bw’Uburayi no muri Aziya yo hagati (bwiyongereyeho 49% kuva mu mwaka 2010) na Afrika y’amajyaruguru (bwiyongereyeho 61% kuva muri 2010).
Iyi raporo ivuga ko iyi myumvire ituruka ku kubura servisi zo gukumira virusi itera SIDA ku bantu bahejejwe inyuma n’amategeko ahana aribo (LGBTQ+).
Ariko ubuvuzi buzwi nka pre-exposure prophylaxis cyangwa PrEP butanga ibyiringiro ku gisubizo cy’icyi kibazo aho Igihugu cya Kamboje muri Aziya y’uburasirazuba gitanga ibinini ku buntu ku bantu batishoboye barimo abakora imibonano mpuzabitsina n’abaryamana bahuje ibitsina (Homosexual).
Kamboje ifite abantu 76,000 babana na virusi itera sida nukuvuga 86% naho abantu 4 kuri 5 bazi uko bahagaze ku bijyanye na Virus itera Sida, kandi muri bo abagera kuri 99% bashobora kwivuza.
Iyi raporo igaragaza ko indwara nshya zagabanutseho 91% ugereranyije no mu mwaka w’1996, n’ubwo bimeze bityo ariko abantu bagera kuri 4 bandura buri munsi, ibi bikaba bikomeje guhangayikisha cyane.
Igihugu cy’u Rwanda kikaba ari kimwe mu bihugu byiyemeje kurandura SIDA bitarenze mu mwaka wa 2030 aho kugeza ubu abantu bamaze gukangukira kujya kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze ndetse banasanga baranduye bakihatira gufata imiti igabanya ubukana, gusa ngo haracyari imbogamizi ku rubyiruko aho rukomeje kugaragaza ubwandu bushya bitewe no kunywa ibiyobyabwenge no kwishora mu ngeso mbi nk’uburaya n’izindi,…
Gakwandi James