Tuesday, September 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Uwimana umukobwa ufite ubumuga yatunguranye muri Miss Rwanda

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/02/05
in HOME, IMYIDAGADURO
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abazahagararira Intara y’Amajyepfo mu Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, mu bitabiriye hagaragayemo umukobwa witwa Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga.

Uwimana ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira Amajyepfo.

IZINDI NKURU WASOMA

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo.

Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”

Uwimana yakomeje asobanura ko bagenzi be bafite ubumuga yifuza kubafasha kumva ko na bo bakwiye kwiteza imbere binyuze mu kwitinyuka.

Ati “Nabakangurira kuza muri Miss Rwanda kandi nkabazamura kuko kenshi na kenshi, usanga bakeneye iterambere nk’iry’abandi.”

“Usanga bahezwa mu ishuri cyangwa aho bajya hose ukabona babuze ubasemurira.”

Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.

Yagize ati “Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.”

Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira.

Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe ‘YES’ eshatu.

Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka, yavuze ko Uwimana yagize umuhate wo kwitinyuka akaba abereye abandi urugero.

Miss Mutesi Jolly na we yunze mu rya Munyaneza avuga ko umuhate Uwimana yagize wo kwitinyuka ukwiye kubera abandi urugero.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023
1.5k
HOME

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023
1.4k
HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In