Mu rukundo hari abantu bamwe na bamwe bakora ibintu binyuranye aho hari n’abakoresha ururimi barigata ibitsina by’abakunzi babo kugira ngo babashimishe, gusa aba bakaba bagirwa inama yo kwitonda kuko ubushakashatsi bugaragaza ko ibyo atari byiza kandi bikaba bigira ingaruka mbi zo kurwara kanseri yo mu muhogo.
Ikinyamakuru cyitwa nature.com dukesha iyi nkuru kivuga ko Jonson yasanze mu gitsina cy’umugore ari hamwe mu hantu handurira kanseri ifata ibice byo mu kanwa mu buryo budasanzwe, kandi ngo kur’ubu iyi kanseri yibasira igitsina gabo cyane cyane abazungu bakiri bato ugereranyije n’abagore.
Urubuga rwa Yourtango narwo rwanditse kur’iyi nkuru, ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bukeye.
Kugeza ubu ngo abagabo bafite ibyago byinshi byo kwandura virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore nyamara ngo abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura virus ya HPV ugereranije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.
Iyi mpuguke mu by’ubuzima ivuga kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara canseri ifata ibice byo mu kanwa ku kigero cya 22%, ndetse ikaba yariyongereye kugera ku kigero cya 25% mu myaka 20 ishize.
Abajyaga bakora ibi rero bagirwa inama yo kwitwararika kugira ngo batandura iyi kanseri ndetse bakanitwararika gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa kuko ngo ishobora kuba inzira yo kwanduriramo izindi ndwara nka Virus itera SIDA, Mburugu, Hepatite B n’izindi,….