Umurambo w’umuhungu w’imyaka 16 w’Umunyafurika y’Epfo wabonetse ushyinguwe mu rugo rwa Nyirasenge nyuma y’icyumweru atangaje ko yabuze ndetse akajya gutanga ikirego kuri Polisi.
Umurambo w’umuhungu w’imyaka 16, Polisi yasanze ari uwa Neo Mahlangu, ukaba warabonetse ushyinguwe mu gikari cya Nyirasenge muri Afurika y’Epfo nyuma y’ibyumweru bitatu avuga ko yamubuze.
Uyu mwana witwa Neo yaburiwe irengero nyuma yo gusura Nyirasenge witwa Andile Aalivirah, ahitwa i Tsakane aho bivugwa ko yakubiswe bikomeye kugeza ashizemo umwuka.
Ku wa gatanu, tariki ya 1 Mata, Nyirasenge wari watanze ikirego cy’umuntu wabuze kuri sitasiyo ya polisi, yatawe muri yombi hamwe n’umuhungu we w’imyaka 14.




