Mu Karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’abaturage bamaze igihe kingana n’ibyumweru 2 baziritse banafungishije ingufuri mu rugo rw’umuturage bivugwa ko ari Umuvuzi.
Ku wa Gatandatu nibwo ayo makuru yamenyekanye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruganda, mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke.
Umusore witwa Uwimpuhwe Emmanuel w’imyaka 26 bakunda kwita Murokore, uturuka mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, yasanzwe aziritse ku kiraro hakoreshejwe iminyururu, amaguru ye n’amaboko biziritse.
Mukamusoni Soline w’imyaka 60, wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muyongwe, mu Kagari ka Bumba, na we yasanzwe muri urwo rugo.
Nk’uko tubikesha Umuseke.rw ngo umugabo witwa Bizimana Claver w’imyaka 60 ukora ubuvuzi gakondo, ni we bivugwa ko yitaga kuri bariya bantu basanzwe mu rugo rwe, ngo bakaba bahamaze ibyumweru bibiri.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste yabwiye UMUSEKE ko uriya muturage basanze azirikishijwe iminyururu “ngo yavurwaga imyuka mibi.”
Yavuze ko ukekwaho gushyira ku ngoyi uriya muturage yashyikirijwe Police sitasiyo ya Rushashi, naho uwari aziritswe akaba yazituwe.
Nyuma y’ingoma y’abami nibwo bwa mbere havuzwe ndetse bikemezwa n’ubuyobozi ko hari abantu baziritswe, ibi bikaba bikomeje gufata intera ikomeye kandi mbi nyuma y’uko mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’ubugome mu bantu, biragayitse rero niba abantu bageze ku rwego rwo kuzirika bagenzi babo kugeza ku byumweru bibiri byose.