Uwimana Aime Sandrine yatwise inda nyinshi zivamo ubu akaba ashimira Imana nyuma yo kumutabara ubu akaba afite umwana w’umukobwa
Uyu mukobwa atangira ubuhamya bwe agira ati:”Nitwa Uwimana Aime Sandrine Ntuye mu Karere ka Gasabo ndi umumama wimyaka 30.
Ku myaka 26 nibwo nakoze ubukwe mbana n’umutware wanjye icyo gihe numvaga ko ngiye kuba umubyeyi nk’abandi nkabona umwana nkitwa mama runaka.
Gusa siko byagenze naje guhura n’ikibazo cyo gusama inda zikavamo, inda ya mbere yavuyemo ifite ukwezi n’igice, inda ya 2 nayo iza kuvamo ifite amezi abiri,mu by’ukuri byari bikomeye ndetse biremereye umutima wange.
Naje kongera kugira amahirwe ndasama ivamo ifite amezi atatu mu by’ukuri ntago byari byoroshye muri icyo gihe, nabashije kujya kwivuza ahantu hatandukanye ariko bikaba iby’ubusa, nyuma yo kuvamo inda ya 3 noneho kongera gusama byaranze mara umwaka n’igice byaranze bakambwira ngo mfite ikibazo cy’imisemburo itari kuri gahunda, mu byukuri ntabwo byari byoroshye.
Naje kubona ubutumwa bavuga ahantu bafite imiti ifasha ku bibazo nk’ibyo byanjye nza gufata numero zari zatanzwe ndahamagara barandangira njyayo mbonana n’umuganga waho mubwira ibibazo byanjye arabwira ati tuzagufasha kandi uzabyara.
Mu by’ukuri kubera ukuntu nari mbabaye numvise ngize icyizere banyandikira imiti yabo barambwira bati genda ugerageze maze mu minsi mike uzatubwira.
Ubwo nta kindi nakoze naragiye ndayinywa, kuko nari nababwiye ko nkunda kugira ikibazo cyo gukuramo inda babwiyeko nintwita nzahita mbabwira bakampa indi miti umuntu anywa atwite kugirango umwana akure neza ndetse binandinde gukuramo inda, nagize amahirwe nyuma y’amezi atatu nyoye iyo miti ndasama hanyuma nsubirayo bampa imiti ariko nkagira ubwoba nti ubu wasanga nyuma y’amezi atatu izongera ikavamo, gusa siko byagenze amezi atatu yarashize mbona ntakibazo, ane arashira mbona ntakibazo , ntagira kugira icyizere ko bizagenda neza.
SANDRINE akomeza agira ati:”nyuma izo nzira zose nanyuze nakomeje kwizera Imana no gusenga kugeza ku munota wa nyuma.
Mu by’ukuri ku tariki 22/07/2020 nibwo Imana yampaye umwana w’umukobwa mwiza wavukanye ibiro 4 ndetse ubu akaba amerewe neza ndetse natwe nk’umuryango tukaba tuguwe neza mu byishimo n’amashimwe. Rwose Ndashima Imana ndetse n’umuganga wamvuye.
Ubuhamya bwa Sandrine abusoza agira ati:”Nawe niba ufite ikibazo nk’icyange cyangwa ikindi kibazo nakurangira ahari igisubizo, nta handi ni ku Mana. Fata umwanya usenge hari igihe umunsi wawe uzagera ukabona uwakumva”.