Uwimana Clarisse ni umuturage wo mu Karere ka NGORORERO mu Ntara y’iburengerazuba akaba ubu yarakijijwe ariko mbere yahoo akaba yarahoze ari indaya ndetse ajya no kuraguza mu bapfumu, aho yaje gukizwa ndetse agatanga n’ikibanza cyo kubakamo urusengero.
Ubuhamya bwe abutangira agira ati:” Mbere nari indaya ndi umusinzi nirirwa mu byaha noneho rimwe nza kumva abantu basenga, basengeraga mu gashyamba kari hirya y’iwacu, nuko ndabasanga, ndetse bahita bantoranya ngo nzajye mu giterane bari bafite ikigali.
Naje kujyayo maze ngezeyo Imana imvugaho ivuga ko izampa inzu kuko nahoze mba mu kazu kabi cyane ndetse ivuga ko izangirira neza.
Ubwo twarasenze hanyuma igiterane kirangiye turataha, maze abakirirsitu baranyubakira.
Ubu mba mu nzu y’amabati nziza cyane.
Ubu mbayeho nta kibazo mfite, mbere najyaga nirirwa mu byaha bibi cyane njya mu bapfumu no mu bagabo gusambana ariko ubu mbayeho mu mahoro.
Maze kubona Imana intaruye naje kumva bavuga ko bashaka ikibanza cyo kubakamo urusengero nuko mpita nkibaha gusa imiryango yange ntiyabyishimiye ko ntanze ikibanza, barandeze turaburana ariko bifata ubusa kuko ikibanza ari ngewe wari warakibarujeho.
Nyuma imiryango yange yakomeje kundakarira hari muri 2015 ariko aho baboneye abakirisitu baje bakanyubakira ndetse bakanzanira n’amazi kuko mbere navomaga ibiroshwa ubu tukaba tuvoma amazi meza bagezaho baracururuka ubu tubanye neza.
UWIMANA asoza ahamagarira abantu bakiba mu byaha kuza kwiyegurira Imana no gusenga cyane kugira ngo ibatabare ibavane mu byaha.
Yongeraho ko ubu yaruhutse kuko abayeho mu mahoro akaba yarabonye inshuti yavanye mu rusengero.
Kanda hano urebe video yose: