Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasabwe anakobwa na Thierry Eric Niyigaba umusore bari kumwe mu rukundo ndetse bikaba bivugwa ko ubukwe bwe buri hafi.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022, nyuma y’amezi 11 yambitswe impeta na Thierry Eric Niyigaba bamaze igihe kinini bakundana.
Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo witabirwa n’abantu banyuranye.
Ibi birori bibaye nyuma y’iminsi 14, Cyuzuzo akorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ’bridal shower’, bakaba biteganyijwe ko bazarushinga muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022.
Uyu muhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abarimo Andy Bumuntu, Antoinette Niyongira, Aissa Cyiza, Sandrine Isheja Butera, Mucyo Kago Christella n’abandi.
Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 5 Ukuboza 2021, nibwo Cyuzuzo yambitswe impeta ya fiancaille na Thierry Eric Niyigaba umusore ugiye kumurongora.
Cyuzuzo amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 10 yamazeho imyaka itatu kuva mu 2012 kugeza 2015 ahava yerekeza ku Isango Star. Yahamaze igihe gito ahita yerekeza kuri Royal FM mu 2016 none ubu akorera Kiss FM.
Cyuzuzo Jeanne d’Arc afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Masters” mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga (International Relations).