Mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo abagabo 2 bo mu Murenge wa Mukingo bakurikiranweho kugira uruhare mu kwica umugabo witwa Sindayigaya Ephron bamutemaguye.
Sindayigaya Ephron yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nkomero ho mu ntara y’Amajyepfo akaba yarishwe atemaguwe mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 2022 ubwo yari agiye kurema isoko ry’amatungo mu Karere ka Ruhango dore ko ngo yarasanzwe acuruza inka.
Amakuru aturuka muri ako Kagari avuga ko Sindayigaya yahamagawe n’abandi bantu basanzwe bakorana na we ubucuruzi bw’inka ngo bajyane ku isoko nk’uko bisanzwe, akaza kicwa ari mu nzira agiye kubareba aho bari bamutegerereje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, yatangarije IGIHE ko umurambo wa Nyakwigendera wabonywe n’umuturage wari ugiye guhinga mu rukerera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mur’urwo rupfu.
Yasabye abaturage kwirinda ibyaha kandi uwagira amakuru kuri urwo rupfu akayageza ku nzego zibishinzwe. Bivugwa ko kur’icyi Cyumweru abaturage bo mu Kagari ka Nkomero bafashe undi mugabo bakekaho kugira uruhare mu kwica Sindayigaya Ephron kuko ngo bamusanganye bimwe mu bikoresho yari afite ubwo yicwaga bagahita bamushyikiriza ubuyobozi kugira ngo na we akurikiranwe.
Sindayigaya yishwe afite imyaka 48, yasize umugore n’abana, akaba yari umuhinzi usanzwe akora n’ubucuruzi bw’inka.