Ngaruko Kelly yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi mu 2022 ahigitse abandi bakobwa 57 b’uburanga bari bitabiriye iri rushanwa.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022 i Bujumbura nibwo habaye ibi birori byo gutora Nyampinga.
Ngaruko yagaragiwe na Sezerano Arlène Antoine wabaye Igisonga cya Mbere, wakurikiwe na Ishimwe Aimée Gloire mu gihe Ndahiro Mégane yahawe ikamba rya Nyampinga ukunzwe.
Muri uyu mwaka Miss Burundi yatangiye irimo abakobwa 57, mu gihe yageze mu cyiciro cya nyuma hasigayemo 12.
Ku munsi wo gutanga ikamba, hagaragaye abakobwa 11 kuko hari umwe wari urwaye.
Nyampinga yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, mu gihe cy’umwaka azahabwa amafaranga y’Amarundi 3.200.000 [agera ku miliyoni 1,7 Frw].
Azarihirwa kandi amashuri mu gihe cy’umwaka umwe.
Igisonga cya mbere cyagenewe miliyoni 2 z’Amarundi [asaga miliyoni 1 Frw] hamwe no kurihirwa amashuri mu mwaka umwe.
Igisonga cya kabiri cyegukanye miliyoni 1,5 y’Amarundi [asaga ibihumbi 700 Frw] no kurihirwa amashuri mu gihe cy’umwaka, naho Nyampinga ukunzwe agenerwa miliyoni 1 y’Amarundi [asaga ibihumbi 500 Frw] no kurihirwa amashuri.
Hari n’igihembo cya miliyoni 10 y’Amarundi [arenga miliyoni 5 Frw] yatanzwe na Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye.
Azaganywa Miss Burundi na batatu bamukurikiye, bayifashishe bashyira mu bikorwa imishinga yabo.