Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden arashinja Uburusiya gukora Jenoside muri Ukraine
Mu ijambo yavugiye muri leta ya Iowa ku bijyanye n’ibiciro by’amafaranga, mu mvugo ye Biden yavuze ko ubwicanyi buri gukorerwa Abanya Ukraine ari Jenoside.
Aya ni amagambo akomeye atari yarigeze avugwa n’undi muyobozi uwariwe wese wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Abategetsi bo muri Amerika bari barashinje Uburusiya gukora ibyaha byo mu ntambara, ariko kugeza ku munsi wo ku wa kabiri nta n’umwe muri bo wari warigeze atinyuka ngo avuge ko ubwo bwicanyi ari “Jenoside”.
Gusa ariko mbere y’iri jambo, Uburusiya bwari bwahakanye ibi birego by’ibyaha byo mu ntambara, buvuga ko ari “amakuru y’ibinyoma”.