Wednesday, May 31, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Ikibazo cy’Ubutinganyi n’Itorero ry’Abangilikani bikomeje kuba agatereranzamba

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/04/22
in HOME, AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika ni yo yakunze kujya ivugwamo bombori bombori zifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, ariko Itorero rya Anglican ku Isi, amaherezo rishobora gucikamo ibice kubera ibiri kuba.

I Kigali iminsi ibaye itanu, Abasenyeri bo mu Itorero Angilican mu bihugu 53 by’Isi bateraniye mu nama igomba gusiga amatorero yo hirya no hino ku Isi yemeye ishyingiranwa ry’ababana bahuje ibitsina, aciye uruhande rumwe, atabikozwa agasigara ukwayo.

IZINDI NKURU WASOMA

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

Abadakozwa izo mpinduka zijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, barenga 1300 nibo bagomba gufata uwo mwanzuro. Ku Isi habarurwa abayoboke b’Idini rya Anglican barenga miliyoni 85, u Bwongereza bufatwa nk’intebe y’iri torero ari nayo mpamvu umuyobozi w’iri dini aba afatwa nk’ukuriye abandi bose ku Isi.

Ni idini ryiyomoye kuri Kiliziya Gatolika mu 1534 ku Ngoma y’Umwami Henry VIII ubwo Papa wari uriho icyo gihe yamwangiraga ko atandukana n’abagore be. Ni aho yahereye asaba abantu badashyigikiye Kiliziya, kuyiyomoraho, bashinga gutyo idini ry’Abangilikani ritangirira mu Bwongereza.

Iri dini ribarizwa mu bihugu 165, Musenyeri wa Canterbury [mu Bwongereza] afatwa nk’Umuyobozi w’abandi gusa ntabwo biri ku rwego rwa Kiliziya Gatolika aho yo igira Papa. Mu mategeko y’iri dini, yitwa “Umukuru mu Bangana”. Ntabwo afite ubushobozi bwo guhindura umwanzuro wafashwe n’itorero ry’igihugu runaka, bivuze ko buri gihugu kibaho mu buryo gishaka.

Ibi byatumye muri iri dini, muri buri gihugu hashyirwaho amabwiriza agendanye n’imyemerere y’abagituye.

Byaje kuzamo rucumbeka, ubwo ingingo y’abaryamana bahuje ibitsina yatangiraga kuganirwaho. Ni uguhera mu 2003, icyo gihe ibihugu bimwe byatangiye guca amarenga yo kubemerera kubana, ibindi bibavumira ku gahera, bivuga ko ari sekibi yateye mu bantu.

Muri Gashyantare 2023, Abasenyeri bo mu Bwongereza bemerewe gushyingira abantu bahuje igitsina. Si ibyo gusa, bahaye rugari muri iri dini abaryamana bahuje ibitsina, banagerekaho kuvuga ko bagiye kwiga uburyo batakongera kugaragaza Imana nk’umugabo cyangwa umugore.

Ubusanzwe yaba muri Bibiliya cyangwa se mu zindi nyandiko nyobokamana, Imana igaragazwa nk’umugabo. Bo ibyo barashaka ko bihinduka.

Umunyamabanga Mukuru wa GAFCON, umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, Bishop Kwashi, yavuze ko kujya kwiga ku kuba Imana ari ingabo cyangwa ingore, ari ibintu bitumvikana.

Ati “Bihabanye na Bibiliya, bihabanye n’icyo amateka yerekana.”

Itorero ry’u Bwongereza rirakize bishoboka

Itorero ry’u Bwongereza bibarwa ko rifite umutungo ubarirwa muri miliyari 8,7£ ndetse mu 2019 byonyine ryinjije miliyari 1£. Uko iminsi igenda yicuma, umutungo waryo ugenda wiyongeraho 10%.

Rikora ishoramari mu bigo bitandukanye kandi ry’amafaranga menshi. Iriheruka ni umwenda wa miliyoni 400£ ryavuzwe w’ikigo gitanga inguzanyo cyo mu Bwongereza cyitwa Wonga.

Rifite inyubako n’ibindi bikorwa byinshi bibyara inyungu mu Bwongereza, muri Ecosse n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Ku mwaka inkunga ritanga zibarirwa muri miliyoni 800£.

Abangililani batangiye gucikamo ibice

Itorero ry’u Bwongereza muri Gashyantare ryasohoye itangazo risaba imbabazi Abaryamana bahuje ibitsina, rivuga ko ryicuza uburyo bagiye bahezwa mu myaka myinshi ishize.

Riti “Turasaba imbabazi kubera uburyo Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza ryagiye rifata abanyamuryango ba LGBTQ, haba abasengera mu nsengero zacu n’abatazibarizwamo ku bw’igihe kinini twamaze twarabaheje ndetse twarabahaye n’akato cyangwa twaragahaye abo mukunda. Tubasabye imbabazi.”

Musenyeri Dr Laurent Mbanda uyobora iri torero mu Rwanda, aherutse kuvuga ko ibyo Itorero ryo mu Bwongereza ryatangaje, by’umwihariko Musenyeri Canterbury, Justin Welby, ari ugutandukira.

Ati “Kimwe mu bintu yasezeranye aba Arikiyepiskopi habamo ibintu bine, icya mbere ni ukurinda itorero, icya kabiri ni ubumwe bw’abakirisitu, icya gatatu ni ukuri , inyigisho z’itorero zishingiye ku ijambo ry’Imana, iyo ibyo abitannyemo aba yikuyemo.”

Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Dr. Foley Beach, yasabye abasenyeri batannye barimo uwa Canterbury, kwihana

Umuyobozi wa GAFCON, Foley Beach, yagaragaje ko Itorero ry’u Bwongereza ridakwiriye gukomeza kubarwa nk’andi niba ridahindukiye ku mwanzuro ryafashe.

Ati “Mu minsi ishize twabonye Itorero ryo mu Bwongereza riyobowe na Archbishop wa Canterbury n’abasenyeri baho, biyomora kuri gahunda isanzwe y’inyigisho. Turamusaba kwihana, bakagaruka ku myigishirize y’ijambo ry’Imana. Turamusaba guhagarika guha umugisha icyaha, akagaruka ku butagatifu n’ubwere bw’ugushyingirwa.”

Yanasabye amatorero ya Ecosse, Wales, Brazil, Nouvelle Zélande, Australia, Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika, kwihana bakagaruka mu myigishirize mitagatifu, kandi bakagaruka n’umutima umenetse.

Yakomeje ati “Tugomba kubivuga ko mu gihe cyose Archbishop wa Canterbury atarihana, ntabwo tuzongera kumubara nk’umukuru mu bangana cyangwa umuyobozi w’umwuka w’umuryango mugari wa Angilikani.”

Iyi gatanya irashoboka?

Iyi gatanya hagati y’abemera ubutinganyi n’abatabwemera muri Anglican, igomba gutererwaho kashe i Kigali kuri uyu wa Gatanu, gusa kugira ngo ishyirwe mu bikorwa, ni ihurizo ritoroshye na mba.

Impamvu ni uko amatorero menshi yo muri Anglican ku Isi, biragoye ko yakwiyomora ku yimitse ubutinganyi kuko ariyo afite ubushobozi mu mafaranga no mu bindi bikenerwa.

Yaba Itorero ryo mu Bwongereza no muri Amerika, ni yo agenera inkunga andi yo mu bihugu bidafite amikoro ahambaye, bivuze ko guhitamo ari ihurizo ritoroshye, niba bagomba kwemera ibyanditswe muri Bibiliya cyangwa se niba bazajya basengera munsi y’ibiti kuko nta bufasha bazaba bafite bugaragara.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abayoboke b’Idini Anglican ku Isi. Musenyeri Godson Udochukwu Ukanwa uyobora Diyosezi ya Mbano avuga ko hari ihurizo bitewe n’ubufasha Itorero ryo mu Bwongereza ryageneraga ayo mu bindi bihugu, gusa ngo ntibizababuza gukomeza guhangana.

Ati “Mu gihe Itorero ryo mu Bwongereza ryavuga Oya ku mahame y’ukwemera, twe tuzakomeza kuvuga Yego ku kwemera. Nubwo bafite ubushobozi, bazashaka kwigarurira abandi, ariko natwe turi guhindura abandi bantu.”

“Itorero ryo muri Nigeria ririhagije, kandi ni twe torero rigari ry’Angilican ku Isi. Mu gihe itorero rya Nigeria rikomeje guhagarara mu kwemera, biragoye. Kandi Itorero ry’u Bwongereza si yo nzira igana mu ijuru.”

Amatorero atemera abaryamana bahuje ibitsina akomeje gukusanya amafaranga yo gufasha andi bahuje imyumvire kugira ngo nayo yamagane iyi ngingo. Nko mu 2017, Diyosezi ya Sydney yatanze miliyoni y’amadolari mu bukangurambaga bugamije kwamagana “icyaha” cyo guha rugari ishyingiranwa ry’abaryamana bahuje igitsina.

Inkuru dukesha Igihe ivuga ko mu 2019, Umuyobozi wa Diyosezi ya Sydney, Musenyeri Glenn Davies, yabwiye abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina ko bakwiriye kuva muri iri torero.

Byitezwe ko mu bihugu bimwe na bimwe, hashobora kubaho ubwumvikane, insengero zishahaka gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina, zikajya ukwazo, izitabikozwa nazo zikajya ukwazo buri ruhande rukabaho uko rushaka.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard NGIRENTE niwe wafunguye iyi nama

Hari amatorero amwe yatangiye kwifata nk’Abangilikani b’ukuri, ku bwo kwanga iyo ngingo, agafata abayishyigikiye nk’abatannye batazi amahame y’idini.

Iyi nama y’iminsi itanu yahuje abarenga 1300 muri Kigali Convention Centre

Clement H Bagemahe

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023
1.5k
HOME

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023

Kigali: Dasso yafunzwe akurikiranweho icyaha cya ruswa

May 23, 2023

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi agiye kurongora umukobwa wahoze ayobora Radio ikomeye mu Rwanda

May 22, 2023

Kwibuka 29: ADEPR Kabeza bibutse abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

May 21, 2023

Umugore yakoze igisa n’ubukunguzi mu biroli byo kumenya uko azaba ameze ari gushyingurwa napfa

May 18, 2023

Mu bitaro bya Kabgayi, Ibihombo biravuza ubuhuha

May 18, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In