Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Miss Muheto yasabye abavutse nyuma y’umwaka w’ 1994 gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’Abanyarwanda.
Mu butumwa bwe Miss Muheto agira ati:”None tariki 7 Mata2022, turatangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Akomeza agira ati:”Ni igihe twibuka abacu bishwe bazira uko baremwe . Jenoside ni amahano adakwiye kugaruka i Rwanda”.
Miss Muheto kandi asaba abavutse nyuma ya Jenoside kwenyegeza urumuri rw’ubumwe aho agira ati:”Twe nk’abavutse nyuma ya Jenoside, dufite inshingano ikomeye yo gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’Abanyarwanda,Dukomeze dusigasire indangagaciro tuvoma mu muco dusangiye.Twibuke Twiyubaka”.
Ibi Miss Rwanda 2022, NSHUTI Divine Muheto akaba abivuze nyuma y’uko mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’icyunamo cyatangiye kur’uyu wa 7 Mata uyu mwaka wa 2022, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti:”Twibuke twiyubaka”.