Miss UWIMANA Jeannette Ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, nyuma yo gutahana ikamba rya Miss Innovation yakiriwe nk’umwamikazi
Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2022 yakiriwe bidasanzwe n’abo mu muryango we barimo nyina, abavandimwe be n’inshuti z’umuryango.
Jeannette yakorewe ibyo birori nyuma yo guhesha ishema umuryango we agatahana ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Ni ikamba ryari riherekejwe no kuba uyu mukobwa azajya ahembwa buri kwezi mu gihe kingana n’amezi 12 ibihumbi 500 Frw kandi akazanahabwa ubufasha mu gushyira mu bikorwa umushinga we akazabuhabwa na Banki ya Kigali ari nayo izajya imuha ibyo bihumbi 500 Frw bya buri kwezi, bivuze ko mu mwaka wose azamarana ikamba azahembwa Miliyoni 6 Frw.
Ubwo uyu mukobwa yageraga mu muryango we mu Karere ka Nyanza yakiranwe ibyishimo n’abavandimwe be, nyina n’inshuti z’umuryango bigaragara ko bari bamwiteguye cyane.
Uwimana Jeannette akaba agiye no gutangira kwiga muri Kaminuza ya Kigali kuri Buruse itangwa n’iyi Kaminuza nk’umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda.
Ubusanzwe uyu mukobwa avuka mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza akaba afite imyaka 26 aho yize amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu (MCE). Akaba ari imfura mu bana 8.