Umunya-Uganda arasaba uburenganzira bwo kugerageza no gusuzuma missile ye yakoze
Mu gihe isi ihanze amaso ku ntambara ya Ukraine n’uburusiya hirya no hino abantu batangiye gutekereza byinshi akaba ariyo mpamvu umusore ukomoka mu gihugu cya Uganda na we ngo yifuza gusuzuma intwaro ye yakoze.
Nkuko ikinyamakuru Zambian telegram kibitangaza ngo umusore w’imyaka 32 witwa Antoli Kiiza ukomoka muri Uganda yasabye uburenganzira guverinoma y’icyi gihugu kumwemerera gusuzuma missile ye yakoze.
Uyu musore atangaza ko afite n’ubushobozi bwo gukora imbunda irasa Rocket launcher ndetse n’izindi zitandukanye.
Uyu akaba ari umushinga uyu musore amaranye igihe kirekire dore ko mu mwaka wa 2016 nabwo ngo yasabye ko yagerageza intwaro ze ariko ntiyabyemererwa impamvu ngo nuko yafunzwe incuro zirindwi.
Kugeza ubu Leta ya Uganda ntacyo iratangaza ku byifuzo by’uyu musore nyamara ariko uwasabye we ngo byanze bikunze afite icyizere kiri ku rwego rwo hejuru ko ubusabe bwe buri bwakirwe ndetse bugahabwa agaciro.
Aramutse yemerewe, uyu musore yaba abaye uwambere ugerageje gukora missile bikajya hanze muri Afrika.
