Nyuma yo kuzenguruka Kigali kur’icyi cyumweru hanyuma kuwa mbere bakerekeza i Rwamagana uyu munsi tour du Rwanda yerekeje i Rubavu
Tour du Rwanda yatangiye kur’icyi cyumweru aho Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies ari we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gukoresha iminota ine n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 4,0 byakinwe abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo i Remera, kuri Kigali Arena
Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda Sandy Dujardin ukinira TotalEnergies yo mu Bufaransa ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2022 kahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera kagasorezwa i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 148,3.
Abanyarwanda kugeza ubu nta numwe uregukana agace gusa abasore b’u Rwanda bemeza ko hakiri icyizere.
Kur’uyu wa kabiri abasore bose bari muri tour du Rwanda bakaba bahagurutse i Kigali mu masaha ya mu gitondo berekeza i Rubavu.
.Kigali- Rubavu
.Intera: Ibilometero 155,9.
.Isaha yo guhaguruka: 08:00
.Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:10 na 12:23.
Dore uko mu mafoto Kigali-Rubavu #tdrwanda byifashe