Uwanyirigira Claudia warusanzwe ari umubikira agiye kurongorwa nyuma y’uko yiyambuye ivara ry’Ububikira agahitamo kujya kwishakira umugabo
Ubusanzwe uyu mukobwa Uwanyirigira Claudia, ni umukobwa wa Biraro Athanase na Uwiherewenimana Martha akaba yarasezeranye imbere y’Amategeko n’Umusore yihebeye witwa Uwonisunga Maurice, nyuma y’uko uyu mukobwa yari asanzwe ari Masera ariko akaza gusanga iyo nzira yarayibeshyeho.
Aba bombi basezeranye imbere y’Amategeko, kuri uyu wa 21 Mutarama 2022, ubukwe bwabo bukaba buteganyijwe kuzaba tariki 05 Gashyantare 2022. Imihango yo gusaba no gukwa iteganyijwe kuzabera i Musanze naho gusezerana imbere y’Imana bikazaba saa munani z’amanywa kuri Paruwase Cathedrale ya Ruhengeri.
Uwanyirigira Claudia yari asanzwe ari Umubikira aza kubivamo muri 2016 akurikiye Umusore bendaga kubana ariko bikarangira agiye kwiga hanze y’Igihugu akaba kugeza ubu ataragaruka.
Kur’ubu ngubu rero uyu Claudine bikaba birangiye arongowe n’undi musore biyemeje kuzabana akaramata.
Uyu mukobwa akaba ari mwene kaberuka ujya uririmbwa n’impala wateye gapapu ubwo bajyaga gusura umukobwa witwaga Marita.
Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka”yo mu myaka ya za 80