Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yitabye Imana azize uburwayi akaba yagiye muri Kenya aho yari arwariye.
Kur’icyi cyumweru tariki 14 Kanama 2022 nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini arwariye.
Ibi byamenyekanye aho bamwe mu nshuti za Meddy batangiraga gupostinga ku mbuga nkoranyambaga zabo bihanganisha Meddy aho Umunyamakuru Bayingana David uri mu nshuti za Meddy yavugaga ko “Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. akagira ati:”Komera cyane Meddy. Roho ye, iruhukire muri paradizo.”
Umuhanzi Meddy yakunze kugaragaza mama we nk’umuntu wicisha bugufi kandi urangwa n’urukundo ndetse unamuba hafi ikimenyetso kikaba ari ubwo yigeraga kumushyira ku mbuga nkoranyamabaga akavuga ko ari umuntu ugira umutima mwiza ariko akavuga ko ataramuha ijambo banga (password) ry’uburyo abikoramo nuko avuga ko mu bintu bikomeye nyina amwibutsa mu biganiro bagirana ngo ari ugushyira isengesho imbere.
Meddy kandi yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara (Cyabukombe Alphonsine) yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.
Meddy abuze nyina umubyara nyuma y’uko ari we mubyeyi yari asigaranye wenyine nyuma y’uko papa we yitabye Imana kera. Imana ikomeze abasigaye.
Se wa Meddy Sindayihebura Alphonse yitabye Imana mu mwaka wa 2008, agwa mu Burundi aho yari yaragiye kuba nyuma yo gutandukana na nyina.
