Mukandekezi Christine umubyeyi wa Miss IRADUKUNDA Elsa wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 aratabaza Nyakubahwa Jeannette KAGAME ngo arebe ko umwana we yafungurwa.
Mu Kiganiro uyu mubyeyi yahaye Ukwezi TV kur’uyu wa mbere yavuze ko umwana we yatawe muri yombi avuye gusenga kandi ibyo kuvugwaho ko yaba yari atwite ngo akaba bitari byo.
Uyu mubyeyi avuga ko ngo Miss IRADUKUNDA Elsa yavuye mu rugo ejo agiye gusenga hashira umwanya akabahamagara ababwira ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumuhamagaye kuri telefoni.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ngo bategereje ko umwana ataha bagaheba ndetse bagakomeza guhamagara telefoni ye bagaheba.
Yavuze ko ngo bigeze mu masaha ya nijoro yahagurutse akaerekeza kuri RIB kureba ibyabaye ku mwana we aho ngo yarari kumwe n’abandi babyeyi b’abandi bana nabo bari bahamagajwe.
Uyu mubyeyi ngo yarabajije ntibagira icyo bamusobanurira icyakora ngo bigeze saa tatu z’ijoro nibwo baje kumubwira ko umwana we (Miss Elsa IRADUKUNDA) bamugumanye.
Uyu mubyeyi yabajijwe ku bijyanye no kuba hamaze iminsi havugwa ko umukobwa we IRADUKUNDA Elsa yaba atwite maze mu magambo ye agira ati:”Natwe twabyumvise nk’uko namwe mwabyumvise”.
Uyu mubyeyi akaba atakambira Madamu Jeannette KAGAME Umufasha w’umukuru w’igihugu ngo arebe ko umwana we yarekurwa.
Agira ati:”Ababyeyi bose babyumve bansabire na Nyakubahwa Jeannette Kagame amfashe andebere umwana pe, kuko birababaje cyane, amfashe arengere uriya mukobwa akamubohora, umukobwa wange ni umwana w’Umunyarwandakazi ni umwana ukora ibikorwa byo guteza imbere Abanyarwanda, ni Umwana witangira Igihugu”.
Uyu mubyeyi asoza avuga ko umwana we yari yabyutse ajya gusenga ndetse akaba avuga ko ibyo kuba hari ibivugwa ko uyu mukobwa yaba yari atwite uyu mubyeyi ntacyo abiziho.
