Groupe yitwa IRIBA ry’ABAMBAJE yabahaye ibiryo n’imyambaro abantu 10 batishoboye mu rwego rwo kubifuriza Noheri nziza, TUYISENGE Cecile akaba ari umwe muri bo aho avuga ko amaze iminsi asengera munsi y’Akarere asaba Imana ibyo kurya.
Kur’uyu wa 24/12/2021 ababyeyi 30 bibumbiye muri Groupe izwi ku izina ry’IRIBA RY’ABAMBAJE yakoze igikorwa cy’urukundo cyo guha abatishoboye bagera ku 10 baturka mu midugudu inyuranye yo mu mujyi wa Kigali ibiryo n’imyambaro.
Ni igikorwa cyatwaye amafranga asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000frw), aho bamwe mu bahawe iyi mfashanyo bashimira Imana ndetse bakanashimira aba babyeyi babibutse bakifuza kubagaburira.
TUYISENGE Cecile ni umwe mu bahawe iyi mfashanyo akaba avuga ko byamukoze ku mutima nyuma y’uko yari amaze iminsi mu masengesho munsi y’Akarere asengera ibiryo.
Agira ati:”Icyi gikorwa ncyakiriye neza, ni Imana yabakoresheje nabo bakora iki gikorwa, Imana ibahe umugisha, baduhaye umuceri, ibishyimbo, kawunga amavuta n’imyambaro, ubu ndishimye cyane kuko gukorera Imana ni ibyambere. Imana yarambwiye iti ntuzaburara kuri Noheri,ntuzabura igikoma, ntuzabura amavuta ntuzabura icyo guha abana kandi uzambara, Imana yabimbwiye ejo bundi munsi y’akarere aho nasengeraga hamwe n’abo twasenganaga”.
Asoza agira ati:”Mbishimiye Imana yabikoze kandi aba babyeyi Imana ibafashe kandi natwe Imana idushyigikire tuzabashe gufasha abandi nk’uko aba babyeyi uyu munsi babikoze”.
Naho HARELIMANA J. Paul nawe agira ati:” Aba bantu Imana ibafashe, nange ndifuza kuzageza igihe Imana ninteza imbere ngafasha abandi batishoboye, ubu ngiye kwishimana n’umuryango wange dusangira Noheri, ndashimira aba babyeyi igikorwa cyiza bakoze”.
Kayitesi Rose Umuyobozi wa Groupe iriba ry’ABAMBAJE ari nabo bakoze icyi gikorwa agira ati:”Icyi gikorwa twagiteguye tugendeye ku ijambo riboneka muri yeremiya 16:9 rigira riti:” Mumpamagarire abagore bazi kurira no kuboroga kandi baze bihuta cyane maze bahamagare na bagenzi babo kubera yuko umwanzi wabo yuririye mu madirishya akaza akadusenyera ingo”.
Agira ati:”Twasanze rero mur’iki gihe hariho ubukene, niyo mpamvu twahagurutse twishyira hamwe nk’abagore bakora imirimo y’urukundo dukora ibikorwa byo gusenga aho dusengera abantu bakihana tukanabafasha tubaha ibyo kurya no kwambara”.
Akomeza agira ati:”Twifuje gusangira nabo ibyo kurya no n’ibyo kwambara, tukaba twifuje no kubasengera kuko iyo twasenze Imana irakora kandi twizeye ko ejo nabo bazaza kudufasha gukora igikorwa cyo gufasha abandi”.
Ni umuryango umaze imyaka 3 nyuma yo gutangira ari abantu 3 ubu bakaba ari ababyeyi bamaze kuba abantu 30, bakora ibikorwa by’ivugabutumwa n’isanamitima, aho baba bagamije ko Imana yabo yishima, uyu munsi bakaba bafashije abantu 10 batishoboye batoranyijwe binyuze mu bufatanye n’abayobozi b’imidugudu aho buri muntu yahawe ibishyimbo, umuceri, akawunga, amavuta n’imyambaro byose bihwanye n’agaciro k’amafranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, akaba ari igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Juru mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
KURIKIRA VIDEO HANO MAZE WIREBERE UKO BYAGENZE:
Comments 1