Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Umubyeyi wasengeye munsi y’Akarere asaba ibiryo, ari mu basubijwe n’Imana binyuze muri Groupe iriba ry’ABAMBAJE 

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/12/27
in NTIBISANZWE
1
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Groupe yitwa IRIBA ry’ABAMBAJE yabahaye ibiryo n’imyambaro abantu 10 batishoboye mu rwego rwo kubifuriza Noheri nziza, TUYISENGE Cecile akaba ari umwe muri bo aho avuga ko amaze iminsi asengera munsi y’Akarere asaba Imana ibyo kurya.

Kur’uyu wa 24/12/2021 ababyeyi 30 bibumbiye muri Groupe izwi ku izina ry’IRIBA RY’ABAMBAJE yakoze igikorwa cy’urukundo cyo guha abatishoboye bagera ku 10 baturka mu midugudu inyuranye yo mu mujyi wa Kigali ibiryo n’imyambaro.

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Ni igikorwa cyatwaye amafranga asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000frw), aho bamwe mu bahawe iyi mfashanyo bashimira Imana ndetse bakanashimira aba babyeyi babibutse bakifuza kubagaburira.

TUYISENGE Cecile ni umwe mu bahawe iyi mfashanyo akaba avuga ko byamukoze ku mutima nyuma y’uko yari amaze iminsi mu masengesho munsi y’Akarere asengera ibiryo.

Agira ati:”Icyi gikorwa ncyakiriye neza, ni Imana yabakoresheje nabo bakora iki gikorwa, Imana ibahe umugisha, baduhaye umuceri, ibishyimbo, kawunga amavuta n’imyambaro, ubu ndishimye cyane kuko gukorera Imana ni ibyambere. Imana yarambwiye iti ntuzaburara kuri Noheri,ntuzabura igikoma, ntuzabura amavuta ntuzabura icyo guha abana kandi uzambara, Imana yabimbwiye ejo bundi munsi y’akarere aho nasengeraga hamwe n’abo twasenganaga”.

Asoza agira ati:”Mbishimiye Imana yabikoze kandi aba babyeyi Imana ibafashe kandi natwe Imana idushyigikire tuzabashe gufasha abandi nk’uko aba babyeyi  uyu munsi babikoze”.

Naho HARELIMANA J. Paul nawe agira ati:” Aba bantu Imana ibafashe, nange ndifuza kuzageza igihe Imana ninteza imbere ngafasha abandi batishoboye, ubu ngiye kwishimana n’umuryango wange dusangira Noheri, ndashimira aba babyeyi igikorwa cyiza bakoze”.

Kayitesi Rose Umuyobozi wa Groupe iriba ry’ABAMBAJE ari nabo bakoze icyi gikorwa agira ati:”Icyi gikorwa twagiteguye tugendeye ku ijambo riboneka muri yeremiya 16:9 rigira riti:” Mumpamagarire abagore bazi kurira no kuboroga kandi baze bihuta cyane maze bahamagare na bagenzi babo kubera yuko umwanzi wabo yuririye mu madirishya akaza akadusenyera ingo”.

Agira ati:”Twasanze rero mur’iki gihe hariho ubukene, niyo mpamvu twahagurutse twishyira hamwe nk’abagore bakora imirimo y’urukundo dukora ibikorwa byo gusenga aho dusengera abantu bakihana tukanabafasha tubaha ibyo kurya no kwambara”.

Akomeza agira ati:”Twifuje gusangira nabo ibyo kurya no n’ibyo kwambara, tukaba twifuje no kubasengera kuko iyo twasenze Imana irakora kandi twizeye ko ejo nabo bazaza kudufasha gukora igikorwa cyo gufasha abandi”.

Ni umuryango umaze imyaka 3 nyuma yo gutangira ari abantu 3 ubu bakaba ari ababyeyi bamaze kuba abantu 30, bakora ibikorwa by’ivugabutumwa n’isanamitima, aho baba bagamije ko Imana yabo yishima, uyu munsi bakaba bafashije abantu 10 batishoboye batoranyijwe binyuze mu bufatanye n’abayobozi b’imidugudu aho buri muntu yahawe ibishyimbo, umuceri, akawunga, amavuta n’imyambaro byose bihwanye n’agaciro k’amafranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, akaba ari igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Juru mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

 

KURIKIRA VIDEO HANO MAZE WIREBERE UKO BYAGENZE:

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k

Comments 1

  1. Pingback: Ngororero: Abahoze basengera mu ihema batashye urusengero rushimishije – IBENDERA.COM

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In