Depite Gamariel Mbonimana, uherutse kuvugwaho na Perezida Kagame ko yafashwe atwaye imodoka yasinze, yamaze kwegura akaba yari umudepite ukomoka mu ishyaka rya PL rikuriwe na MUKABARISA Donatille ukuriye abadepite.
Ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo Depite Mbonimana yafashwe atwaye imodoka yasinze. Bukeye bwaho, Perezida Kagame yatangarije abari bitabiriye ihuriro rya Unity Club Intwararumiri, ko uwo mudepite yafashwe inshuro nyinshi yasinze, ariko kubera ubudahangarwa ntiyigeze akurikiranwa.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, akaba amaze kemeza ko uyu Depite Gamariel Mbonimana yeguye.
Bivugwa ko uyu mudepite yanditse ibaruwa yegura ku budepite ku mpamvu ze bwite. Ibaruwa ikaba yatanzwe uyu munsi.
Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite, riteganya ko Umudepite ahabwa ikarita y’ubudahangarwa yerekwa inzego zitandukanye igihe bibaye ngombwa iyi ikaba ari nayo yarokoye uyu mudepite ubwo yafatwaga yasinze.
Uyu akaba yeguye nyuma yo kugarukwaho na Perezida Kagame wamunenze avuga ku businzi bwe.
Aha Perezida Kagame yagize Ati “Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko akimara kubona ayo makuru yahamagaye Umuyobozi wa Polisi kugira ngo arusheho kugira ishusho yagutse y’iki kibazo.
Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.
Ati “Ikibazo nagize ubwo Abapolisi izo raporo barazitanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru y’ibisanzwe, ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo. Baravuga ngo ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahangarwa, ngo ubwo bamuretse aragenda.”
Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.
Yavuze ko yabwiye Umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uyu muntu ashobora gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko byaba ngombwa akamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe ayo makosa.
Nyuma y’ibi akaba yamaze kwegura mu Nteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite mu Rwanda.
Uyu Depite Mbonimana weguye yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL rikuriwe na Hon MUKABARISA Donatille ari nawe Uyoboye Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite.
Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho gato akaba yarabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali.
Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya. Yigeze kuba Umukuru w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda.
