Umunyamakuru akaba n’Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Nkusi Goreth benshi bazi nka Gogo, usanzwe ari umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC.
Mu mpera z’umwaka ushize, tariki 29 Ukuboza 2022, ni bwo Nkurunziza yafashe icyemezo yambika umukunzi we impeta, bemeranya kurushinga.
Nkurunziza na Gogo bamaze igihe bakundana nubwo urukundo rwabo rutigeze rumenyekana cyane mu itangazamakuru.
Uyu musore azwi cyane ku nk’umunyamakuru w’imikino wanyuze mu binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star akorera ubu, Umuseke, Radio1, Radio Flash n’ibindi binyuranye.
Amafoto y’umukobwa ugiye kurongorwa ya NKURUNZIZA J Paul