Uyu munsi kuwa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lieutenant General Mubarakh Muganga yifatanyije n’aba-Islam gusoza igisibo bari bamazemo igihe kingana n’ukwezi bakaba bagisoreje kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mur’icyi gikorwa abantu bari bitabiriye ari benshi kuko kuri stade hari hateraniye abantu basaga ibihumbi bitanu bavuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yashimiye Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda COVID19, uyu munsi bakaba bashobora guterana ari benshi.
Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr (Irayidi) mu myemerere y’idini ya Islam ni umunsi usoza ukwezi kwa “Ramadan” gukurikirwa n’ukwezi kwa “Shawwal” kwa cumi ku ngengabihe (Calendar) ya Islam.
Ramadan ni ukwezi gukorwamo igisibo kimwe mu nkingi eshanu zikomeye z’idini ya Islam. Uku kwezi guhabwa agaciro gakomeye cyane ndetse kukaba ari n’ukwezi gutagatifu mu myemerere y’iri dini kuko ari ukwezi Intumwa y’Imana Muhammad yahishuriwemo Igitabo Gitagatifu (Koroan) gikubiyemo amahame y’Idini ya Islam
Mu mafoto dore uko byari byifashe:

