Mu Karere ka Musanze haravugwa Umugore witwa Mukandutiye Vestine ushinja umugabo we witwa  Nshimiyimana Jean Claude kumufuhira, kumukubita amabuye mu mutwe agambiriye kumuvutsa ubuzima no kumuruma urutoki akarucaÂ
Mu Mudugudu wa Akumugeni mu kagari ka Buramira ,mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze umugabo arashinjwa kuruma urutoki rw’umugore we akaruca, kumufuhira no kumukubita amabuye mu mutwe .
Inkuru dukesha Radio/ TV1 ivuga ko Mukandutiye yahohotewe bitewe nuko umugabo yamubonanye nâundi mugabo maze akamufuhira. Uyu mugore avuga ko ngo bari bavuye mu bukwe ariko umugabo aramurakarira kubera ko ngo yamubonanye n’undi mugabo maze amuruma urutoki n’amenyo.
Uyu muturage avuga ko nyuma  yaho amurumiye urutoki kuwa kane wâicyumweru gishize tariki 29 Kamena 2023, nabwo yamukubise amuziza ko amubonanye nâundi mugabo.
Agira ati: âNaraje ntambikana na muramu we wari kuza, nkaho yakageze hano duhita dukumirana mu nzira,ati uwo wari kumwe na we ni umugabo wawe,muvuye he? Ndavuga ngo ko ari wowe nari nje kureba ,uyu nirirwanye na we muri kabare,(avuga akabari) ubajije abanyakabare bose bo mu Mudugudu bakubwira ko nigeze mpurira na we muri kabare? Umuhungu nibwo yahise yigendera, niko guhita amfata gutya akankubita,akangira gutya.â
Akomeza agira ati âYarandyamishije hasi,akajya afata amabuye akayankubita mu mutwe. Ngo narananiranye, ngo ndi igishushwe, wenda nâabaturage bazavuge niba hari umugabo bari bambonanye.â
Abaturanyi bâuyu mugore bavuga ko amaze igihe kinini ahohoterwa bityo ko hagira igikorwa atarahasiga ubuzima.
Umwe yagize ati âNdi umuturanyi we wa hafi dore ntuye aha ariko sinshobora kumara icyumweru ntumvise umudamu ari mu nzu ari kurira, umugabo yamunigiye mu nzu,umugabo we arakinga, abantu bakaza bagahonda inzugi,basahaka kumutabara.â
Undi nawe ati âAmakimbirane yabo turayazi.Maze nkâumwaka amakuru nyumva ko umudamu ahohoterwa.â
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâUmurenge wa Kimonyi,Mukansano Godence yagiriye inama uyu mugore kugaragaza ikibazo cye mu nkiko kugira ngo umugabo akurikiranwe.
Yagize ati âInama nagira uwo mudamu ni atange ikireko hanyuma namara gutanga ikirego kuri RIB dusigare dushakisha uwo mugabo.âAho tubimenyeye turaza kubikurikirana, tumenye ikibazo.â
Amakuru avuga uyu mugabo akimara gukora ibi byose yahise atoroka kugira ngo adakurikiranwa gusa ubu akaba ari gushakishwa.