Umugabo wo muri Lithuania yatangaje benshi nyuma y’uko abaganga bakuye mu nda ye imisumari, amaburo ndetse n’ibyuma , ibi byose bivugwa ko byari birengeje ikilo kimwe .
Amakuru avuga ko nyuma yo kureka inzoga aribwo yatangiye kujya amira ibintu bikoze mu byuma nk’ uko abaganga babitangaje.
Uyu mugabo bimwe mu byo bamukuyemo bari kumubaga bivugwa ko byari bifite uburebure bwa santimetero (cm) 10.
Ibi byabereye mu bitaro bya Kaminuza bya Klaipeda University Hospital (KUH)
Umuganga witwa Sarunas Dailidenas , ubaga kuri ibyo bitaro yatangaje ko iki ari “ikintu kitari cyarigeze kibaho”
Igitangazamakuru cya BBC cyatangaje ko ifoto y’ibyo bitaro bya KUH igaragaza igikoresho kijyamo ibyifashishwa mu kubaga cyuzuye ibyuma nyuma y’ icyo gikorwa cyihutirwa cyamaze hafi amasaha atatu.
Bivugwa ko uyu mugabo yagejejwe kuri ibyo bitaro n’imodoko itwara indembe ababara cyane mu nda aho ibyo bitaro biherereye ku nkengero y’ inyanja ya Baltic .