Umugabo n’umugore bo mu gihugu cya Ghana batawe muri yombi kuri uyu wa 04/01/2022 aho police yatangaje ko uyu muryago wo kwa Effan Donaldson wimyaka 34 ndetse n’umugore we witwa Salome Oteku w’imyaka 27 bakurikiranweho icyaha cyo kwica umwana wabo w’imyaka 4 bamuziza kunyara ku buriri.
Uyu muryango ukaba ukekwaho kuba wishe umwana wabo bamuhora kunyara ku buriri aho ngo ibi byabereye mu gace ka yakase ho mu majyepfo yigihugu cya Ghana.
Nk’uko Police yo Muri Ako gace ibitangaza ngo aba babyeyi bafashe umwana mu gitondo nyuma yo gusanga yongeye kunyara ku buriri dore ko ngo yarasanzwe abikora maze ngo aba babyeyi bahita bagira uburakari budasanzwe nyuma yo kumwihaniza igeso ikanga.
Aba babyeyi ngo ntibabyihanganiye kuko ngo bahise bakubita uyu mwana wabo w’umukobwa kugeza ashizemo umwuka.
Mbere yuko ngo uyu mwana apfa nk’uko Police ibitangaza yo muri kiriya gihugu yabitangarije ibinyamakuru binyuranye bikorera hariya ngo aba babyeyi babanje no kumwicaza mu mazi ashyushye nk’igihano cyo kuba afite ingeso yo kunyara ku buriri, ndetse ngo nyuma yo kumukubita bamujyanye ku ivuriro riri hafi yaho batuye ari naho yaje gushiriramo umwuka .
Police ivuga ko ibi byabaye kuwa kabiri tariki 04/01/2022 aho aba bombi bategerejweho kugeza imbere y’urukiko bakisobanura kur’icyi cyaha.