Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Umugabo yaciye inyuma umugore we nawe yitwikira mu nzu n’abana babyaranye

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/01/07
in NTIBISANZWE, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu gihugu cya Kenya umugore witwa Hellen Vuyanzi w’imyaka 35, wo mu gace ka Kakamega tariki ya 1 Mutarama 2022 yitwikiye mu nzu n’abana be 2 nyuma yo kumenya ko umugabo we yamucaga inyuma.

Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu mugore ashobora kuba yarakoze ibi mu rwego rwo kunanirwa kwakira inkuru ibabaye ariko agashaka no gusigira isomo umugabo ryo kumwihimuraho yitwikana n’abana b’uyu mugabo.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Amakuru avuga ko Umwana wa gatatu na we aba yarahiriye mur’iyi nzu gusa ngo Imana yakinze akaboko kuko yabashije gusimbuka inzu anyuze mu idirishya agasohoka .

Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Vuyanzi n’umugabo we bari baherutse kuganirizwa na Polisi yo mu gace batuyemo ndetse bakemeranya ko bagiye kwiyunga.

Nyuma yo kugaruka mu rugo, umugabo yanze kureka ingeso ye y’ubusambanyi, bituma umugore afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima n’abana be.

Bivugwa ko inzu yatwikishijwe lisansi uwo mugore yari yaguze , ibi kandi ngo byabaye umugabo we adahari ariko ngo yari yasize batonganye.

Vuyanzi n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana ndetse babyaranye abana batatu, umwe w’imyaka 11, uw’imyaka ine n’undi w’imyaka ibiri hakaba harokotse umukuru.

Abaturanyi bavuga ko uwo mugore ashobora kuba yarabanje guha abana be ibinini bisinziriza mbere yo gutwika inzu, kuko umwana mukuru yakangukiye hejuru ubwo inzu yashyaga, akabasha kurokoka.

Abaturanyi bagerageje kuzimya umuriro ariko ku bw’amahirwe make basanga abana babiri na nyina bamaze gushiramo umwuka.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In