Mu gihugu cya Kenya umugore witwa Hellen Vuyanzi w’imyaka 35, wo mu gace ka Kakamega tariki ya 1 Mutarama 2022 yitwikiye mu nzu n’abana be 2 nyuma yo kumenya ko umugabo we yamucaga inyuma.
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu mugore ashobora kuba yarakoze ibi mu rwego rwo kunanirwa kwakira inkuru ibabaye ariko agashaka no gusigira isomo umugabo ryo kumwihimuraho yitwikana n’abana b’uyu mugabo.
Amakuru avuga ko Umwana wa gatatu na we aba yarahiriye mur’iyi nzu gusa ngo Imana yakinze akaboko kuko yabashije gusimbuka inzu anyuze mu idirishya agasohoka .
Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Vuyanzi n’umugabo we bari baherutse kuganirizwa na Polisi yo mu gace batuyemo ndetse bakemeranya ko bagiye kwiyunga.
Nyuma yo kugaruka mu rugo, umugabo yanze kureka ingeso ye y’ubusambanyi, bituma umugore afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima n’abana be.
Bivugwa ko inzu yatwikishijwe lisansi uwo mugore yari yaguze , ibi kandi ngo byabaye umugabo we adahari ariko ngo yari yasize batonganye.
Vuyanzi n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana ndetse babyaranye abana batatu, umwe w’imyaka 11, uw’imyaka ine n’undi w’imyaka ibiri hakaba harokotse umukuru.
Abaturanyi bavuga ko uwo mugore ashobora kuba yarabanje guha abana be ibinini bisinziriza mbere yo gutwika inzu, kuko umwana mukuru yakangukiye hejuru ubwo inzu yashyaga, akabasha kurokoka.
Abaturanyi bagerageje kuzimya umuriro ariko ku bw’amahirwe make basanga abana babiri na nyina bamaze gushiramo umwuka.