Mu gihugu cya Nigeria umugabo ari mu gahinda kenshi nyuma yo kumenya inkuru itari nziza y’uko uwo biteguraga kuzabana wabaga mu mahanga bamuteye inda.
Iyi nkuru yasakaye hanze bikozwe n’uyu mugabo nyuma yo kubura ayo acira n’ayo amira kubera inkuru mpamo y’uko uwo yitaga umukunzi we atwite inda nkuru ndetse ikaba yenda kuvuka.
Uyu mugabo atuye mu gihugu cya Nigeriya akaba yatangaje ko yagushije ishyano nyuma yuko umubano we n’umukunzi we wabaga i Burayi warangiye kubera guhemukira urukundo rwe.
Uyu mugabo yavuze ko uyu mukobwa bahoze babana mu gihugu kimwe ndetse akaba ari naho urukundo rwabo rwaje gutangirira, gusa ngo uyu mukobwa yaje kugira amahinde yo kwemererwa kubona ishuri mu gihugu Shipre(Cyprus) nuko ajya gukomerezayo amasomo ye ariko bakomeza gukundana n’uyu musore.
Uyu musore akomeza avuga ko nta na rimwe aba bombi kabone nubwo babaga mu bihugu bitandukanye rwigeze ruzamo agatotsi.
Gusa icyaje gutangaza uyu musore nukuntu yaje gutungurwa no kumva inkuru y’uko uyu mukobwa atwite ndetse inda ikaba ngo ibura iminsi mike ngo ivuke dore ko ngo atwite inda y’amezi 4.
Iterwa inda ry’uyu mukobwa cyakora ngo uyu musore asa nuwayigizemo uruhare nubwo nawe atari yiteze ko bizagenda gutya kuko ngo yizeraga uyu mukobwa cyane.
Nyirabayazana yo gutwita k’uyu mukobwa ngo uyu musore yasabye mubyara we wiganaga n’uyu mukobwa mu ishuri rimwe kumufasha kumukurikiranira no kumucungira uyu mukobwa maze biza kurangira baryamanye kugeza amuteye inda.
