Umuforomo wo muri Leta ya Arizona muri Amerika yakatiwe gufungwa imyaka icumi azira gufata ku ngufu umurwayi yari ashinzwe kwitwaho, akamusambanya ubwo yarari muri koma ndetse bikaza kurangira bigaragaye ko yanamuteye inda.
Nathan Dorceus Sutherland w’imyaka 39 yakatiwe iki gihano kuri uyu wa Kane nyuma y’uko uyu muforomo wahoze akorera Phoenix’s Hacienda Healthcare yemeye uruhare rwe mu gufata ku ngufu no gutera inda umurwayi yari ashinzwe kwitaho wari muri koma.
Uyu muforomo ngo namara no kurekurwa, urukiko rwategetse ko azakomeza gucungirwa hafi kandi akandikwa mu bitabo byandikwamo abanyabyaha bafashe ku ngufu baciye agahigo ko gukora ibikorwa bigayitse (by’ububwa).
Mu mwaka wa 2018 nibwo abakozi ba Phoenix’s Hacienda Healthcare batunguwe no kubona uwo mugore wari umaze igihe aharwariye, atwite kandi atabasha kuvuga. Nyuma yaje kubyara umwana w’umuhungu.
Sutherland wari ushinzwe kwita kuri uwo murwayi hagati ya 2012 na 2018 yatawe muri yombi nyuma y’ibizamini byerekanye ko afitanye isano n’umwana wavutse.
NBC yatangaje ko Sutherland yasabye imbabazi umurwayi yateye inda n’umuryango we kubw’ibyo yabakoreye.
Umurwayi Sutherland yateye inda yari amaze imyaka 26 mu bitaro, aho yagiye nyuma yo kugira ikibazo ku bwonko no kumugara byose byaturutse ku bibazo yagize bwa mbere abyara akaza kumara imyaka myinshi ari muri koma ari naho uyu muforomo yahereye amukorera icyi gikorwa kigayitse.
Ubwo byamaraga kugaragara ko uyu mugore atwite kandi yaramaze igihe kinini ari muri koma ubuyobozi bw’iri vuriro byategetse ko abakozi bose b’igitsina gabo bakorerwa ikizamini cya ADN maze biza kurangira Sutherland ariwe ugaragaje ko afitanye isano y’amaraso n’uyu mwana ahita atabwa muri yombi.
Uyu muganga usanzwe ari se w’abana bane ashinjwa icyaha kimwe cyo gusambanya ku gahato ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abantu bakuru.
Uyu mubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko wasambanyijwe amazina ye ntiyashyizwe ahagaragara mu rwego rwo kurinda ubusugire n’icyubahiro cye gusa bivugwa ko icyi nacyo cyazaba bimwe mu bikomere bishobora kwiyongera ku bindi yari asanganwe bigafatanyiriza hamwe kumusonga no kumuzonga.
Umuvugizi wa polisi ya Phoenix, Tommy Thompson, yatangaje ko umwana yavuye mu bitaro kandi umuryango w’uyu mugore wavuze ko uzamwitaho.