Musa Sani muri Nigeria yahinduriwe ubuzima nyuma yo gukora imihanda inyuranamo imeze nk’iyo mu mugi wa Kano mu Nigeria akoresheje icyondo bikaba byamuhesheje amahirwe yo kujya kwiga muri America.
Umwana ukiri muto wo mu gihugu cya Nigeria witwa Musa Sani yamamaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasohokaga amafoto ari kumwe n’igihangano cye, aho yakoze imihanda inyuranamo imeze nk’iyo mu mugi wa Kano.
Uyu mwana ukiri muto ubwo yageraga ku mbuga nkoranyambaga abantu batangariye ubuhanga bwe ndetse bagaragaza n’amarangamutima adasanzwe kuri uyu mwana wari wakoze icyo gihangano.
Inkuru ya Musa Sani imaze kuba kimomo, imwe muri Sosiyete y’ubwubatsi yahise yemerera Musa Sani kumujyana kwiga muri America kandi bakamwishyurira kugira ngo ubuhanga n’ubumenyi bye bizamuke.
Iyi sosiyete kandi yahaye impano mama wa Musa Sani ya miliyoni imwe yo gutangira ubucuruzi, mu gihe papa wa Musa Sani we yahise ahabwa akazi keza ko gukora mur’iyo sosiyete.
Ikinyamakuru nairaland.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko uretse ibyo kandi ngo n’abavandimwe be bazishyurirwa ishuri mu bigo bihenze ndetse n’umuryango wose ukaba wahawe inzu nshya yo kubamo kandi ifite ibikoresho byose bya ngombwa bikenerwa mu nzu.