Umugore ukomoka mu gihugu cya Ghana yatangaje ajya ajya mu mihango akanatwita kubera ko afite nyababyeyi ebyiri, inkondo z’umura ebyiri, n’ibitsina bibiri
Uyu mugore agira ati:”Izina ryanjye ni Elizabeth Amoaa ndi umugore ufite nyababyeyi ebyiri, inkondo z’umura ebyiri, n’imiyoboro ibiri y’igitsina.”
Inkuru dukesha umunyamakuru wa BBC ukorera Acra muri Ghana ivuga ko uyu mugore afite imyaka 38 akaba amaze iyi myka yose ameze gutya mu myanya ye y’ibanga.
Nubwo mu mvugo ye yumvikana nkaho kuba ateye gutya nta cyo bimubwiye ariko ku rundi ruhande avuga ko yagiye ahura n’ibibazo bijyanye n’iyo miterere y’ubuzima bwe idasanzwe.
Avuga ko igihe yari afite imyaka 32 aribwo abaganga batahuye iyi miterere idasanzwe ku mubiri we.
Madamu Amoaa, ubu aba mu Bwongereza, avuga ko yamaze imyaka ababara cyane mu nda ku buryo akenshi byamubuzaga gukora akazi , mbere yuko asanganwa iyi miterere idasanzwe ya nyababyeyi izwi nka “uterus didelphys” rimwe na rimwe yitwa kugira nyababyeyi 2, imiterere y’imbonekarimwe umuntu avukana.
Uyu mugore ntibigaragazwa niba yarigeze ashaka umugabo gusa ngo mu mwaka w’2010Â yabyaye umukobwa utagejeje igihe gisanzwe cyo kuvukiraho .
Ubwo yari atwite yajyaga mu mihango naho iyindi nyababyeyi ye y’iburyo akaba ariyo umwana yari arimo gukuriramo.
Agira ati: “Nshobora gutwitira muri nyababyeyi yanjye y’iburyo kandi nkanakomeza kujya mu mihango mu y’ibumoso, iyi ni yo mpamvu ubwo nari ntwite umukobwa wanjye nabonaga imihango.”
Ubu Madamu Amoaa arashaka ko isi imenya iyi miterere ye, kugira ngo abandi bagore bameze nkawe badahabwa akato.
Nyima y’ibi kandi yashinze umuryango ufasha witwa ‘Speciallady Awareness’ ndetse yandika n’igitabo, cyatangajwe mu kwezi kwa cumi na kumwe muri 2021, kivuga ku buzima yanyuzemo.
Uyu mugore akaba asaba abameze nkawe kwicecekera, bakisuzumisha hakiri kare kandi bagashaka ubuvuzi bukwiye.