Mu gihugu cya Australia inzego za leta ziri gukurikirana umugore wamaganiwe kure n’abatari bake nyuma yo kubyara umwana agahita amupfumuza amatwi akamwambika amaherena
Umugore witwa hatari hanashira yabyaye umwana w’umukobwa amwita izina rya Lera nk’uko tubikesha urubuga rwa ticktock rwitwa laraticaofficial ahita amupfumuza amatwi ibintu byatumye ubuyobozi butangira kumukurikirana kugira ngo umwana ahabwe ubutabera.
Bamwe bavuga ko uyu mugore yagombaga kwitonda akareka umwana akabanza gukura hanyuma abandi bo bakavuga ko yamuhohoteye kuko ngo yakoze ibyo wenda umwana atari kuzahitamo gukora.
Uyu mugore wo mu gihugu cya Australia ngo yabyaye umwana hanyuma hatarashira n’amasaha 24 ahita amupfumuza amatwi amwambika amaherena, ibintu bitavuzweho rumwe n’abatari bake.
Abajijwe icyabimuteye uyu mugore yavuze ko ngo yashakaga ko umwana we agaragare neza.
Uyu mugore kandi ngo akimara kumubyara yahise amufata video ayisangiza abantu kuri TikTok bituma abatari bake bamutuka cyane.
Hirya no hino abantu bagaragaje ko ibyo yakoze bitari bikwiye ahubwo ko yari akwiye kureka uyu mwana akabanza agakura akabona kumupfumuza amatwi, ibintu byatumye inzego za Leta zitangira kwinjira muri iki kibazo kugira ngo umwana ahabwe ubutabera akwiye.